Nibiba ngombwa nzapfire mu kibuga, Neymar wiyemeje gukora ibishoboka byose agasezerera Man City muri UCL

Umunya Brezil Neymar da Silva Santos Júnior ukina mu ikipe ibarizwa mu gihugu cy’u Bufaransa aracyafite icyizere ko ashobora gusubira ku mukino wa nyuma wa Champions League nubwo yatsinzwe umukino ubanza baherutse gukina mu irushanwa rya UEFA Champions League.

Neymar avuga ko azakora ibishoboka byose ngo afashe Paris Saint-Germain gutsinda Manchester City, kabone niyo byaba bisaba ko agomba “gupfira mu kibuga”.

Ku wa kabiri w’icyumweru gishize, PSG yatsinzwe na Manchester City kuri Parc des Princes ibitego 2-1 mu mukino ubanza wa kimwe cya kabiri kirangiza muri Champions League, ibasigira umusozi wo kuzamuka mu mukino wa kabiri uteganyijwe kuri Stade Etihad mu gihugu cy’Ubwongereza kuri uyu wa kabiri.

Neymar aracyafite ikizere ko bashobora kugera ku mukino wa nyuma bikurikiranya, ariko, akaba yarasezeranyije ko bagomba kuyobora imbere ya Manchester mu gihe ikipe ya Mauricio Pochettino ishaka kurangiza ibintu bidashoboka.

ikipe yose izakomeza ya mbere yaba Manchester City, Paris Saint-Germain, Chelsea Fc na Real Madrid muri iki cyumweru azahita yerekeza ku mukino wanyuma mu birori biteganijwe ko bizabera Istanbul ku ya 29 Gicurasi.

Ni mugihe ikipe ya Chelsea yo yanganyije na Real Madrid yo muri Espagne igitego 1-1 mu mukino ubanza wa kimwe cya kabiri kirangiza, bityo, ikaba ifite inyungu bitewe n’igitego cyatsinzwe hanze gusa bikaba bidahagije kuko mu mukino wanyuma uzabera Stamford Bridge ufite guhindura byinshi.

Neymar yiyemeje gukora ibishoboka byose agasezerera Man City muri UCL bakagera ku mukino wa nyuma

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *