Ni ukuhe kuri kuri Nyiransibura ufatwa nk’inkomoko y’i Kivu gitandukanya u Rwanda na Congo

Harabaye ntihakabe ! Ibyavuzwe kuri Nyiransibura wanyaye i Kivu, bivumbura amatsiko ya benshi mu nyurabwenge y’Abanyarwanda.Abicaye ku ntebe y’ishuri babikuyemo amasomo,abandi babibwiriwe inyuma y’amashyiga. Abumvise inyigisho bahawe barashimwe, abatarumvise impanuro bumviye ijeri.

Nyiransibura wanyaye i Kivu

Umwami Ndahiro III Cyamatare yari yaranyaze umugore witwa Nyiransibura mwene Muriro wakomokaga mu gihugu cy’u Bunyabungo( Ubu ni muri RDC). Aho agereye i Bwami, Nyiransibura yashinzwe ibijyanye n’isuku. Umunsi umwe, Umwami Ndahiro yicaye ku nteko akora inama n’ibyegera, bumva urusaku rutangaje, maze bakeka ko ari amarozi yoherejwe n’Abanyabungo, bashaka kwihorera bakisubiza umugore wabo wanyazwe.

Ibitekerezo by’inama byahise bihindura umurongo, higwa ku cyakorerwa Nyiransibura. Nyuma ya byinshi kuri iyo ngingo, hemejwe ko Nyiransibura asubizwa iwabo,aho kwicwa.

Bafashe inzira bageze mu Kinyaga (aho ni mu Karere ka Rusizi),bakirwa n’umuhinza waho w’umuvubyi, aba ari we wirongorera Nyiransibura, aramukundwakaza karahava, amutuza mu kibaya cyiza cya Kinyaga.

Mu gihe Nyiransibura yarimo abyara,ngo isuha yaramenetse, amazi yuzura muri icyo kibaya, i Kivu kivuka gityo, maze ahantu hari hubatse umupfumu wa Nyiransibura hasigara mu mazi yasandaye aturutse mu isuha rye, niko kuvukamo ikirwa ( gishobora kuba ari Ijwi ).

Amazi ya Nyiransibura yuzuye ikibaya cy’Ikinyaga cyose,ahitana urutoki n’indi mirima, ariko wa mupfumu abasha kugera ku butaka amazi ataramukoma imbere. Ng’uko uko abantu batuye ku kirwa cyo mu Kivu.

Umwana wavutse icyo gihe yahawe izina rya Nsibura, akomeza kubana na nyina,aragira inka za se ariko afite amashagaga yo kuzatera Umwami Ndahiro ngo ahorere nyina waciriwe mu Kinyaga.

Kuva icyo gihe, Nyiransibura yanyara ikivu, ntiyongeye kugaragara mu mateka y’urwa Gasabo.

Abazi Kinyaga bavuga ko ari kure y’aho Umwami Ndahiro III Cyamatare yari atuye.

Hagenimana Thiery-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *