Ni kenshi hibazwa impamvu abagore biyubashye n’ababayobozi badaheka cyangwa ngo bagaragare bonsa abana,Denise Nkurunziza yakoze agashya

Guheka cyangwa konsa umwana ni ishingano umugore cyangwa umubyeyi w’umumama agomba gukorera umwana we biramenyerewe mu muco w’abanyarwanda ko konkereza umwana mu ruhame atari ikimwaron cyangwa guta umuco ariko na none usanga hari uwo bigoranye kuba wabona ahetse cyagwa yonsa umwana. Ibi binzwi cyane nko kubamama biyubashye ,bafite imyanya mu buyobozi cyangwa bafite abagabo bakomeye aho udashobora kumuca iryera yonsa , ahetse cyangwa akikiye (ateruye) umwana we.

Denise Nkurunziza umufasha wa Perezida Pierre Nkurunziza yagaragaye yonsa umwana

Dore igitangaje uko siko byagenze k’umugore w’umukuru w’igihugu cy’abaturanyi i Burundi  aho Denise Nkurunziza umugore w’umukuru w’igihugu yagaragaye  ahetse umwana ku mugaragaro bigatungura imbaga nyamwishi.

Mu mafoto Denise Nkurunziza  yagaragaye  ari kumwe n’umugabo we akaba n’umukuru w’igihugu cy’ u Burundi Petero NKURUNZIZA yari ahetse umwana ibintu byatunguye abantu benshi.

Denise Nkurunziza umufasha wa Perezida Pierre Nkurunziza yagaragaye ahetse umwana

Ayo mafoto ubwo President Nkurunziza yari yagiye gusenga hafi yo ku ivuko ahitwa i Buye mu rusengero rwa Gatsinda, gusa mu muco w’Abarundi ni ibisanzwe guheka umwana no kumwonkereza ku karubanda akarusho ku mugore w’umukuru w’igihugu.

Gusa bivugwa ko atari ubwa mbere Denise Nkururnziza agaragaye ahetse umwana kuko ngo ubusanzwe iyo umukozi we afite akazi kenshi cyane nk’iyo bagiye gusenga ageraho agafata umwana we akamwihekera .

Denise Nkurunziza na  Perezida Pierre Nkurunziza bagaragaye bava mu masengesho

Ni mugihe bigoranye kugirango ubone umugore w’umugabo wiyubashye ahetse cyangwa yonsa umwana we ku karubanda.( kumugaragaro).Twabibutsa ko uyu muryango ari umwe mu miryango y’abakuru b’ibihugu ku isi bakunda gusenga gusa bikayobera abenshi impamvu amasengesho akurikirwa n’ibibi,ni mu gihe u Burundi hamaze iminsi bapfuye umubare w’abaturage benshi badashaka gukomeza kuyoborwa na Perezida Nkurunziza ariko yanze kuva ku izima.

NIYIRORA Christian-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *