Ni iki gitutumba muri Amerika? 26 bari bateraniye mu rusengero  baraye bahasize ubuzima

Mu ijoro ry’iki cyumweru dusoje  ahagana ku isatanu z’amanywa muri Leta z’unze ubumwe za Amerika mu mujyi wa Texas, abantu bari bateraniye mu rusengero 26 bishwe barashwe abandi 20 barakomereka bikabije.

Nk’uko tubikesha CNN  ,ku isatanu z’amanywa kuri iki cyumwerru umwe mu byihebe umwirondoro we utaramenyekana  yinjiye mu rusengero rwitwa First Baptist Church mu gace kahitwa Sutherland Springs, Wilson atangira kwica ahereye kubayoboye amasengesho .

Guverineri w’uyu mujyi Greg Abbott yemeje aya makuru n’umubare wabahaguye  ndetse ko byakozwe n’Ibyihebe.

Aya makuru kandi yemejwe n’ushinzwe umutekano muri Texas, Freeman Martin wavuze ko uwateje iki kibazo yabanje kurasa mu marembo y’urusengero nuko abozena mu mbere.Amakuru aturuka muri Police ashimangira ko Uyu mwicanyi nawe baje kumusanga yapfuye nyuma yo kugerageza gucika yifashishije imodoka agakora impanuka.

Nyuma y’uko aya marorerwa abaye  perezida Donald Trump yihanganishije ababuze ababo anakomeza abanyagihugu muri rusange.

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *