Ni iki gishyashya Mugabo Nizeyimana Olivier agiye kuzanira FERWAFA?

Nyuma yo kuyobora Mukura Victory Sports, Mugabo Nizeyimana Olivier akanatorerwa kuyobora ishyirahamwe ry’ amaguru mu Rwanda(FERWAFA) asimbuye Brig.Gen Sekamana kuri uyu mwanya uyu mugabo ategerejweho byinshi n’ abakunzi ba ruhago ariko byose bishingiye ku iterambere rusange.

Mugabo Nizeyimana Olivier watorewe kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, ategerejwe n’abenshi bamutezeho impinduka zikomeye mu mupira w’amaguru mu Rwanda no mu mitegekere inoze ya FERWAFA, ari kumwe n’abagabo n’abagore b’inararibonye mu mupira w’amaguru bazamufasha gushyira mu bikorwa imigabo n’imigambi bafite.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru , Mugabo Nizeyimana Olivier yemeje ko afatanyije na komite ye nshya azarushaho guteza imbere amashuri ya ruhago y’ abana(football academies).

Abo bagomba kuzamufasha Marie(Komiseri ushinzwe Tekinike n’iterambere ry’umupira w’amaguru), Tumutoneshe Diane(Komiseri ushinzwe umupira w’amaguru w’abagore), Uwanyiligira Delphine(Komiseri ushinzwe amategeko),Lt Col Gatsinzi Herbert(komiseri ushinzwe ubuvuzi), Habyarimana Marcel (Vice Prezida), Habiyakare Chantal(Komiseri ushinzwe imari), Cyamweshi Arthur(komiseri ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa no gushaka inkunga), Gasana Richard(komiseri ushinzwe gutegura amarushanwa), IP Umutoni Claudette(Komiseri ushinzwe umutekano n’imyitwarire myiza mu mikino).

Assumpta Gema/Celebzmagazine.com

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *