Ni ibihe bihugu bitatu by’Afurika biraherekeza Nigeria na Misiri mu gikombe cy’isi?

Ku mugabane w’Afurika hagomba kuboneka ibindi bihugu bitatu biherekeza Nigeriya na Misiri mu gikombe cy’Isi 2018 mu Burusiya dore ko umugabane w’Afurika uhagararirwa n’ibihigu bitanu. Ni imikino itangira kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 Ugushyingo cyane cyane mu itsinda rya mbere, irya gatatu n’irya kane.

Aho ibintu byamaze gusobanuka ni mu itsinda rya kabiri aho igihugu cya Nijeriya cyamaze gukatisha itike naho mu itsinda rya gatanu ikipe y’igihugu ya Misiri nayo yamaze gukakisha itike ijya mu Burusiya.

Byumvikane ko imikino ikomeye mu itsinda rya mbere,gatatu na kane.

Burkina Faso, Cape Verde , Senegal na South Africa bo bazarangiza imikino yabo tariki 14 Ugushyingo.

ITSINDA RYA MBERE

Iri tsinda riyobowe na Tunisia n’amanota 13, isabwa gutsinda umukino wa nyuma ubundi igahita isubira mu gikombe cy’Isi ku nshuro ya gatanu baherukagamo muri 2002,byumvikana ko basabwa kwirinda gutakaza umukino bazakina  na Libya i Rades kuri uyu wa gatandatu.

Inota rimwe rirahagije kuri Tunisia  ngo bibone mu burusiya

Libya iri ku mwanya wa gatatu muri iri tsinda n’amanota atatu kimwe na Guinea bombi bamaze gukurayo amaso ntibigishobotse bararwana n’ishema ryabo gusa.

Mu mukino ubanza Algeria yahuyemo na Tunisia umwaka ushize, Tunisia yatsinze igitego kimwe ku busa cya Wahbi Khazri ku munota wa 50 kuri Penaliti. Umusifuzi w’umunya-kenya wasifuye uyu mukino, Davies Omweno yahise ahagarikwa na CAF ku gihano cy’amezi atatu adasifura.

Uretse DR Congo itozwa na Florent Ibenge ifite amanota 10 ikaba iri ku mwanya wa kabiri, niyo ishobora kugira icyo ihindura ku itike ijya mu Burusiya ihangana na Tunisia.

Igisabwa muri iri tsinda kuri aya makipe abiri duhereye kuri Congo ni uko isabwa gutsinda noneho igasenga cyane Tunisia ikaba yatsinzwe nibura ibitego bibiri ku busa ,mu gihe Tunisia isabwa nibura kunganya cyangwa gutsinda insinzi iyo ariyo yose. Tunisia iramutse itsinzwe igitego kimwe ku busa Congo igatsinda, Tunisia yahita ikomeza dore ko umukino ubanza bombi bawunganyije ibitego 2-2 naho umukino wo kwishyura Tunisia itsinda Congo ibitego 2-1.

UKO BAKURIKIRANA

# Group A MP W D L G Pts Form
1. Tunisia 5 4 1 0 11:4 13
2. D.R. Congo 5 3 1 1 11:6 10
3. Guinea 5 1 0 4 5:11 3
4. Libya 5 1 0 4 4:10 3

ITSINDA RYA GATATU

Cote d’Ivoire na Morocco batandukanyijwe n’inota rimwe bizaba ari ibicika kuri uyu wa gatandatu I Abidjan.

Morocco irasabwa gutsindira muri Cote d’Ivoire, akazi gakomeye cyane k’umutoza Herve Renard

Morocco irasabwa kunyanya gusa kugira ngo ijye mu burusiya ku nshuro ya gatanu. Mali na Gabon ntacyo bagiharanira

Mu mukino ubanza wabereye i Marrakech mu mwaka ushize, Morocco yanganyije na Les Elephants (Cote d’Ivoire).Tubibutse ko muri iki gihugu cya Morocco yaherutse gutaha yo igikombe cya CAF champions league 2017 gitwawe na Wydad Casablanca muri weekend itambutse.

Cote d’Ivoire irasabwa gutsinda Morocco byanze bikunze

Morocco iheruka mu gikombe cy’isi mu 1998, igikombe cyabereye mu Bufaransa.

Cote d’Ivoire y’umutoza Marc Wilmot ikeneye kujya mu gikombe cy’isi ku nshuro ya gatatu bikurikiranya kuva 2006 mu budage.

UKO BAKURIKIRANA

1. Morocco 5 2 3 0 9:0 9
2. Ivory Coast 5 2 2 1 7:3 8
3. Gabon 5 1 2 2 2:7 5
4. Mali 5 0 3 2 1:9 3

ITSINDA RYA KANE

Insinzi ya Senegal (amanota 8) yasuye South Africa (amanota 4) kuri uyu wa gatanu izaha Senegal itike bidasubirwaho yo kwerekeza mu Burusiya ku nshuro ya kabiri kuva bitwara neza mu gikombe cy’Isi cya 2002 nyuma yo kugeza muri ¼ cy’irangiza.

Senegal niyo ifite amahirwe kurusha abandi bose dore ko isabwa  gutsinda kuri uyu wa gatanu bikaba bihagije

Uzaba ari umukino usubiwemo nyuma y’uwabanje wabereye i Polokwane ukarangira South Africa itsinze Senegal ibitego 2-1. Umusifuzi Joseph Lamptey ukomoka muri Ghana wari wasifuye uwo mukino byaje kumuviramo guhagarikwa na FIFA ubuzima bwe bwose atagaragara muri ruhago nyuma yo gutanga Penaliti y’impimbano.

Senegal nidatsindira i Polokwane, izaba ifite undi mukino wo kwishyura bazakinira mu rugo kuwa kabiri w’icyumweru gitaha.

Cape Verde na Burkina Faso nabo bazaba batana mu mitwe kuri uyu wa kabiri mu cyumweru gitaha i Praia dore ko bombi banganya amanota atandatu.

Kugira ngo Burkina Faso yerekeze mu gikombe cy’Isi bisaba ko Senegal itsindwa umukino umwe itawutsindwa ibitego bine undi ikawunganya,noneho Burkina Faso igatsinda Cape Verde ,South Africa insinze imikino yombi uko ari ibiri yahita igira amanota 10 igahita ibona itike.

UKO BAKURIKIRANA

1. Senegal 4 2 2 0 6:2 8
2. Burkina Faso 5 1 3 1 6:6 6
3. Cape Verde 5 2 0 3 4:8 6
4. South Africa 4 1 1 2 6:6 4

DUSHIMIMANA Aimable-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *