Nk’uko tudasiba kubagezaho intonde z’ibyamamare binyuranye mu Rwanda,twifuje kubagezaho urutonde rw’abakobwa byemezwa ko bayoboye ku miterere n’ubwiza mu Rwanda.
Yolo The Queen: Iki kizungerezi, Yolo The Queen gifite inkomoko mu gihugu cy’u Burundi, ntamaze igihe kinini kuri Instagram.
Yolo The Queen wakunze kurangwa n’udushya twinshi twavugishije abatari bake, akunze kumvikana avuga ko ari we “Slay queen” uhiga abandi ndetse ko aryohera abagabo kurusha ubuki.
Miss Uwicyeza Pamella : Uwicyeza Pamella, ni umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2019.
Uyu mukobwa ukiri muto,akomeje kuvugisha benshi bishimira imiterereye by’akarusho bigakekwa ko yaba ari mu rukundo na The Ben.
Nana Super Sex: Hycenthe Weber uzwi nka Nana Super Sex ku mbuga nkoranyambaga, Ni umugore wubatse, washakanye n’Umunyamerika bakundaniye muri Uganda aho yigaga kaminuza.
Uyu mugore ufite abafana benshi kuri Instagram ahanini bamukundira imiterere ye.
Miss Uwase Hirwa Honorine : Miss Uwase Hirwa Honorine wamenyekanye ku mazina ya ‘Igisabo’ ni umwe mu bakobwa bakunze kuvugisha abasore/abagabo benshi kubera imiterere ye akunze kugaragariza mu mafoto.
Aggy Nkurunziza: Aggy Nkurunziza ni umukobwa w’umunyarwandakazi uzwi cyane muri Africa, ahanini biciye ku mafoto akurura abagabo ashyira kuri Instagram kuburyo umubonye yumva amwifuje bitewe n’ukuntu ateye, ubwiza bwe ndetse nimyambarire yerekana imiterere y’umubiri we uteye ubushagarira.
Kate Bashabe: Mu 2011 nibwo Kate Bashabe wari urangije amashuri yisumbuye yatangiye kugaragara mu maso ya benshi. Icyo gihe yari yitabiriye irushanwa rya Miss MTN abasha kuryegukana. Bidatinze, yitabiriye irushanwa rya Miss Nyarugenge nabwo arabahiga abona itike yo kwitabira irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2012 ariko ku munota wa nyuma ntibyamukundira.
Ni umwe kandi mu bari mu mushinga wa filime ya Ramsey Noah yagombaga gukorana n’abanyarwanda nubwo utarangiye.
Iby’amarushanwa y’ubwiza yabishyize ku ruhande yinjira iy’ubucurizi bw’imyenda bwaje kwaguka mu buryo bugari, bukanamufasha kugaba amashami mu buhinzi no mu bushabitsi bw’imitungo itimukanwa, abarira muri miliyoni amagana.
Video nziza ya gushimisha
Shabani Chris
Bana natwe tugususurutse umenye
Ubu uwagutuma umukobwa mwiza wazana Agnes nabariya impamvu nuko aribo bibinekeza urwanda dufite abakobwa ukureho abo nirirwa bibonekeza Kuri social media camera zibagira uko batari