Ngwabije umunyarwanda ufite intego yo gukora cyane akagera kure mu mupira w’amaguru 

Ngwabije Bryan Clovis, ni umunyarwanda wavukiye mu gihugu cy’Ubufaransa , afite ubwenegihugu bw’Ubufaransa ndetse ngo yiteguye no gukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi mu gihe yahamagarwa.

Image result for Ngwabije Bryan Clovis
Ababyeyi be bombi ni abanyarwanda, afite umuryango mu Rwanda ndetse no mu Bufaransa. Yigiye umupira w’amaguru mu ikipe y’abana ya Lyon kuva akiri umwana kugeza mu ntangiriro z’umwaka wa 2018 ubwo yatandukanye nabo akajya mu ikipe ya Andrezieux ikina mu kiciro cy’abatarabigize umwuga mu gihugu cy’Ubufaransa.

Image result for Ngwabije Bryan Clovis

Aganira na RadioTV10 yatangaje ko yinjiye mu mwuga wo gukina umupira w’amaguru abitewe n’umuryango we wakundaga uyu mukino.

Ati “Nkiri muto nakundaga kurebana imipira na papa, mu rugo nta kindi cyahavugwaga kenshi usibye kureba umupira w’amaguru, mbese nakuriye mu muryango ukunda ruhago”

Yazamukiye mu ishuri rya Ruhago rikomeye mu gihugu cy’Ubufaransa, yabashije kurigeramo ku myaka 12 nyuma yuko umupira wa gakondo yakinaga n’urungano ubigizemo uruhare. Yinjiye muri Ruhago ari Rutahizamu ngo rimwe na rimwe yakinaga hagati ariko nyuma aza kwisanga ari myugariro.

Image result for Ngwabije Bryan Clovis

Ikipe y’ishuri ry’umupira w’amaguru ya Lyon uyu mukinnyi yabanje gukinira, ikunze kuzamura abakinnyi bagakina mu makipe y’icyiciro mbere nka ba Lacazette kimwe na Nabil Fekir.

Ngwabije aheruka mu Rwanda mu mwaka wa 2011 ari kumwe na nyirarume we ubu uri mu gihugu cy’Ububiligi.

Uyu mukinnyi ntaragirana ibiganiro n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, avuga ko aramutse ahamagawe yaza gukinira u Rwanda nk’uko Monnet Pacquet undi munyarwanda ukina mu gihugu cy’Ubufaransa aherutse kubyemeza.

Ati “Yego, ndumva narabyumvisheho ngo yaremeye gukinira u Rwanda. Isomo navanyemo Ni uko mu gihe utarahagarika gukina ushobora guhamagarwa”
Ngwabije yanditse amateka yo gutsinda igitego ikipe ikomeye ya Marseille mu mwaka wa 2018, ubwo Andresieux akinamo yari mu mikino y’igikombe cy’igihugu cy’Ubufaransa.

JPEG - 40.3 kbKEVIN Monnet Paquet yashyize yemera gukinira AMAVUBI

Asoza yavuze ko intego ye ari ugukora cyane akagera kure hashoboka ndetse ashimira buri wese umuzirikana agaha ubutumwa urubyiruko rwifuza gukina ku rwego rwo hejuru ko rwakirinda kwiheba rugakora cyane.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *