Ngũgĩ wa Thiong’o ntiyahiriwe, igihembo cya Nobel cyegukanywe na Minisitiri Abiy Ahmed

Nyuma yo kubamenyesha ko Ngũgĩ wa Thiong’o wabaye intwari Nyafurika y’ibihe byose ahatanira igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, uyu mwaka wa 2019 cyaje kwegukanwa na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed.

Abiy yatsindiye iki gihembo kubw’umuhate we mu kubanisha igihu cye na Erithrea byari bimaze imyaka 20 mu ntambara.

Komite yo muri Norvège ishinzwe gutoranya abahabwa iki gihembo kandi yahisemo Abiy kubw’umuhate we mu gushakisha amahoro ku rwego mpuzamahanga.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe muri Ethiopia byasohoye itangazo, bishimira abatoranyije Abiy ngo ahabwe igihembo cyitiriwe Nobel uyu mwaka.

Bavuze ko kuva yajya ku butegetsi muri Mata 2018, yashyize imbere amahoro n’ubwumvikane, arekura imfungwa nyinshi za politiki, atanga imbabazi ku binyamakuru n’imitwe ya politiki yashinjwaga gushyigikira iterabwoba aha n’urubuga abanyapolitiki n’imitwe yabo itandukanye kugira ngo batange umusanzu mu iterambere ry’igihugu.

Image result for Abiy Ahmed

Abiy kandi akigera ku butegetsi yahise ashyiraho Komisiyo ishinzwe ubumwe n’ubwiyunge itarabagaho.

Azwi kandi nk’umuhuza mu mvururu zadutse muri Sudan guhera muri Mata uyu mwaka ubwo uwayoboraga icyo gihugu Omar Al Bashi yahirikwaga ku butegetsi.

Image result for Abiy Ahmed

Igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel gitangwa buri mwaka, kigahabwa umuntu wakoze ibikorwa by’indashyigikirwa bigamije amahoro.

Umwaka ushize cyahawe umuganga wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Denis Mukwege Mukengere ndetse n’umugore wo muri Iraq, Nadia Murad.

Image result for Abiy AhmedImage result for Abiy Ahmed

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *