Ngororero: Umuco wo guceceka inzitizi ikomeye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abayobozi n’abaturage mu karere ka Ngororero bavuga ko icyo bise umuco wo guceceka ari inzitizi ikomeye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Uwamariya Dative, umwe mu bagize komite y’inama y’Igihugu y’abagore avuga ko ibibera mungo baba babizi ariko bakabura aho bahera babishyikiriza ubuyobozi n’inkiko kuko abakorerwa ihohoterwa ubwabo babigira ubwiru. Umwihariko w’abaturage b’aka karere mu kudatanga amakuru ku ihohoterwa ngo ahanini uturuka ku muco w’ubuharike n’ubushoreke usa n’uwahabaye akarande kuva cyera, ugasanga ahanini abagore basa n’abemeye ko ariko zubakwa.

Bagezigihe Cyprien umukozi ushinzwe ibibazo by’abaturage ku rwego rw’umurenge agira ati “mu cyaro rwose usanga ubuharike n’ubushoreke byarafashwe nk’ubuzima busanzwe kuko abaturage batabyita ibyaha. Hari n’abagore bacyumva ko imitungo y’urugo ari iy’abagabo 100%”.

Kampire Christine, umuyobozi w’inama y’igihugu y’abagore muri Ngororero agira ati “mfite umugore wambwiye ko amaze imyaka 18 ataryamana n’umugabo we kandi babana. Ni umuntu wize ariko no mu rugo nta burenganzira na buke ahagira. Namubwiye kubigaragaza aranga”.Polisi ikorera muri aka karere nabo bavuga ko hari ibyaha byinshi bajya bamenya hashize igihe kinini bikozwe bityo ibimenyetso bimwe nkibyo ku mubiri ntibigaragare.

Kuri iyo ngeso ya “ceceka” ngo hiyongeraho no kutamenya neza ibisobanuro by’ibyaha bivugwa mu itegeko rirebana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Mu gukemura icyo kibazo impuzamiryango Pro-Femmes twese-hamwe itanga amahugurwa ku nzego z’abagore n’izibanze ku itegeko rirebana n’iryo hohoterwa inakwirakwiza udutabo zimwe mu ngingo zaryo zirimo.

Umubyeyi Marie Mediatrice, umukozi wa PRO-FEMMES Twese-Hamwe avuga ko ari bumwe mu buryo basanga buzihutisha kumenya uburenganzira bw’abahohoterwa. Ati “twakusanyije ingingo z’iryo tegeko zirebana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina tuzishyira mu gatabo kugira ngo duhugure abaturage nabo babigeze kuri bagenzi babo”.

Ubusanzwe ingo 20 zigira umukangurambaga ku ihohoterwa ariko kuriceceka biracyakomeje. Raporo zigaragaza ibyaha bihungabanya umutekano buri kwezi mu Ngororero, ibirebana n’ihohoterwa biba byihariye 30%.

 

Ihogoza Sandrine-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *