Ngoma: Mu gihe urubyiruko ari imbaraga z’igihugu,ariko Meya we abona kuruyobora ari nko kuyobora “ibikeri biri mu Ngorofani”

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise aravugwaho kwandagaza urubyiruko rwo muri aka karere by’umwihariko abasengera mu Itorero ‘Eglise Vivante de Jesus Christ’ aho yavuze ko Bishop uyobora iri torero afite ibibazo bikomeye kuko umubare munini w’abarigize ari urubyiruko kandi kubayobora ari nko kuyobora ‘Ibikeri biri mu Ngorofani’ hakibazwa niba mu baturage ayobora nta rubyiruko rurimo.

Uru rusengero Meya Nambaje yifashishije kuri iki Cyumweru tariki 13 Gicurasi 2018 mu kuvuga ibyo benshi bise kwandagaza urubyiruko, ni urusengero ruherereye mu kagari ka Karenge, Umurenge wa Kibungo muri aka karere ka Ngoma mu ntara y’Uburasirazuba.

Umwe mu bakirisitu bari bari muri iri teraniro yavuze  ko amagambo Meya ya yavuze abwira umuvugabutumwa agira ati “Ufite ibibazo cyane ndabona wowe ahangaha ufitemo urubyiruko rwinshi aho kugira abakuze benshi kandi kuyobora urubyiruko ni nko kuyobora ibikeri ushobora kuba wavana muri ‘Rond Point’ ukageza ku bitaro ubifite mu ngorofani, ibyo bikeri ucunga kimwe gitarutse ushobora kujya kugisubizamo ugasanga bibiri bivuyemo urumva aho waba ubijyana wagezayo bingahe?

Aya magambo yavuzwe na Meya ngo yababaje urubyiruko n’abandi bakirisitu bari bahateraniye kuburyo bumva izi mvugo zidakwiriye umuyobozi ureberera bose cyane ko n’amateka y’igihugu cyacu agaragaza ko ibintu byo gufata igice kimwe cy’abanyarwanda ukakitirira inyamaswa byagejeje igihugu habi.

Bishop Bugasa Joseph, Umuyobozi w’Itorero ‘Eglise Vivante’ mu karere ka Ngoma yavuze ko uyu Nambaje Aphrodise uyobora akarere ka Ngoma yari yasengeye muri uru rusengero ariko atatumiwe ahubwo yaje gusenga nk’abandi bakirisitu bose aho ngo byageze hagati akaza gufata umwanya ngo agire impanuro atanga nk’umuyobozi uri mu karere ke.

Bishop Joseph yavuze kandi ko ibyo abakirisitu by’umwihariko bavuga ko byabashenguwe byavuzwe na Meya koko, ariko ngo ni urugero yatangaga agendeye ku kuba muri uru rusengero igice kinini gisengeramo ari urubyiruko.

Yagize ati “Byaravuzwe ariko ukabona ko ari urugero yatangaga… Nkunda gukora ingendo nyinshi hirya no hino ari mu gihugu, ari ku isi, hanyuma yaravuze ati wagiye mu bihugu byinshi wabonye abantu batandukanye ubona amatorero arimo abantu bakuze barimo abasaza abandi ni abakecuru. ariko wowe uyobora itorero ririmo urubyiruko. rero kuyobora urubyiruko bigereranywa n’uko waba wafata ingorofani yuzuye ibikeri ukayivana ahantu ujya ahandi biragoye rero bisaba ubushishozi n’izindi mbaraga”.

Ubusanzwe urubyiruko rufatwa nk’imbaraga z’igihugu z’ejo hazaza,kandi ko rugomba kuyoborwa neza kugirango ruzavemo abantu bafite icyerekezo niba umuyobozi w’akarere abona ko kuyobora urubyiruko ari nko kuyobora ibikeri biri mu ngorofani ubwo nayobora abakuze gusa azaba aganisha u Rwanda mu kihe cyerekezo?

Mbitezimana Isaac-Celebzmagazine.com

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *