Ngoma: Abaturage babangamiwe n’ibagiro rishaje cyane,igisenge kikaba kirihafi kugwa

Ibagiro ryo mu murenge wa Remera mu karere ka Ngoma baravuga ko babangamiwe bikomeye n’iri bagiro bitewe n’uburyo ryashaje cyane , ku buryo benshi batinya kuryinjiramo batinya ko igisenge cyabagwaho.

Ni ibagiro rifite igisenge kigaragarira uwo ariwe wese ko gishaje cyane ndetse n’amategura menshi ariho akaba yaragiye ameneka , ku buryo abaza kurihahiramo ndetse n’abaribagiramo bahorana impungenge ko isahan’isaha igisenge cyabagwaho ,cyangwa se itegura rigahanuka rikagwa ku muntu akaba yahagirira ibibazo.

Kubera uburyo igisenge cy’iri bagiro gishaje ndetse n’amategura agisakaye nayo akaba yaramenaguritse , aba baturage baza kurihahiramo inyama ndetse n’aribagiramo barasaba ko ryavugururwa kuko ribateye impungenge zikomeye

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Ngoma ushinzwe iterambere ry’ubukungu Rwiririza JMV avuga ko ku bufatanye n’umufatanyabikorwa harimo kubakwa ibagiro rusange ku buryo mu gihe gito rizatangira gukoreshwa hanyuma iri bagiro rishaje rya Remera ndetse n’andi mabagiro yose atujuje ubuziranenge agafungwa.

Ababagira aha hantu ndetse n’abaza kuhagurira inyama, bavuga ko iri bagiro ari irya kera cyane ndetse n’ ibikoresho biryubatse bikwiye gusimbuzwa kugirango bitazateza impanuka.

Mbitezimana Isaac-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *