Ngenzi yirinze kugira icyo avuka ku mukobwa yateye inda ntiyatanga indezo

Nyuma y’inkuru  y’uwitwa Jeannette Batamuriza itabaza inzego zinyuranye avuga ko Gaga Daniel uzwi nka Ngenzi muri Film nyarwanda yamuteye inda akamwirengagiza, Gaga yifashe yirinda kugira icyo atangaza ngo igihe ntikiragera.

Related image

Gaga Daniel uzwi nka Ngenzi yagize ati:”Ntabwo niteguye gusubiza ibijyanye n’inkuru yo gutera inda..,nditegura kugirana ikiganiro kirambuye n’ibinyamakuru binyuranye.No,no….siniteguye kugira icyo mvuga buri gihe nkora ibintu mu mwanya wacyo kandi nkakivuga neza.” 

Twibukiranye.Uwitwa Jeannette Batamuriza aratabaza inzego zitandukanye nyuma y’uko ngo Gaga Daniel uzwi nka Ngenzi muri Film nyarwanda amuteye inda akamusezeranya kumufasha ariko ngo nyuma yo kubyara yaramwigaritse.

Jeannette ubusanzwe atuye mu Karere ka Gasabo umurenge wa Gisozi mu kagari ka Ruhango,avuga ko yamenyanye na Gaga ahagana mu ntangiro y’umwaka wa 2018 bamenyaniye mu kabari gaherereye i Kagugu mu mujyi wa Kigali.

Jeannette mu kiganiro yagiranye n’Imirasire dukesha iyi nkuru yavuze ko yakundanye na Gaga bakabana no mu nzu rimwe na rimwe, ubundi akamubura yagira ngo aramuhamagaye akamubwira ko ari kwa mushiki we utuye i Kagugu.

Batamuriza yabwiye umunyamakuru ko akimara kubwira Gaga (Ngenzi) ngo bajye kwipimisha yabaye nkugabanyije akarindi n’umubano bagiranaga atangira gushaka inzitwazo zituma atongera kumubona hafi ye akajya amwihunza atangira no kumuha ingero zigaragaza ko hari abagore bajya gupimisha inda kandi batarikumwe n’abagabo babo.Ngo kuva yamenya ko atwite yamuteye utwatsi yajya amuhamagara akanga kwitaba bigeraho akuraho telephone.

Shabani Chris-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *