Nelly Kelba yiteguye kuzana impinduka nziza mu muziki nyarwanda

Dusingizimana Clebert Nelly mu buhanzi uzwi ku izina rya Nelly Kelba umunyeshuri usoza kaminuza yemeza ko yiteguye kuzana impinduka nziza muri muzika nyarwanda ndetse akayambutsa imbibi.

Uko imyaka ihita indi igataha niko muzika nyarwanda irushaho guterimbere bikagaragarira mu mibereho y’abayikora n’ikoranabuhanga ubu ryifashishwa ugereranyije n’imyaka yahise dore ko ubu yitabirwa n’urubyiruko rwarangije naza kaminuza.

Nelly Kelba umunyeshuri usoza kaminuza ni umusore uri mukigero cy’imyaka 20 ufatanya ubuhanzi n’ishuri.Uyu wa agatandatu aganira na Celebzmagazine.com yaduhamirije ko asanzwe akora umuziki none yiyemeje kuyikora nk’umwuga umutunze ndetse uzagirira n’igihugu umumaro.

Ati”Niteguye gukora umuziki nk’umwuga untunze kandi uzagirira igihugu umumaro.Nakuranye impano yo kuririmba ntangira mbikora kuko mbikunze gusa aho bigeze niyemeje guhanga indirimbo zubaka igihugu zongera urukundo mu banyarwanda.”

Nelly Kelba yamaze gushyira ahagaragara indirimbo ibyinitse y’urukundo yitwa Uzaperereze vuba kandi arasangiza indirimbo ze nshya abakunze be. Uyu musore ufite ijwi n’impano bidasanzwe,nanone avuga ko asanzwe ataramira abageni (mu ndirimbo),Karaoke,Ibisope n’ahandi hose atumiwe.

Ati”Ubusanzwe ndirimbira abageni nkanataramira unkeneye wese kandi nkaharanira gususurutsa abashyitsi no gukora ibishoboka bibaha ibyishimo.” 

Ukeneye gutumira  Nelly Kelba  ngo agususurutse mu bitaramo bitandukanye  wateguye wahamagara 0783270250 cyangwa mugahuza urugwiro unyuze kuri Social media Instagram Nelly Kelba,Twitter@250Nelly Kelba  YouTube:Nelly Kelba .

Shabani Chris-Celebzmagazine.com 

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *