Neg G yavuze umuhanzi wamwiciye ubuzima akamuha ku kiyobyabwenge bwa mbere bikarangira abaye imbata yacyo

Kugira inshuti nziza  zikugira Inama z’ingirakamaro mu buzima ntako bisa , ariko bikaba bibi cyane iyo  hiyongeyeho inshuti zikuganisha mu bibi aribyo byabaye ku  muraperi Neg G  wazimiye muri muzika kubera ikiyobyabwenge cya Mugo n’urumogi bigatuma ajyanwa Iwawa.

                         Neg G wazimiye mu bya muzika ubu yibera iwawa

Uyu muhanzi ahamyako we atari kuba imbata y’ibiyobyabwege ariko kubera yari umuhanzi akagira n’izindi zunshi ze nyinshi z’abahanzi banywaga ibiyobyabwenge ngo nawe yaje gushukwa birangira asomye kuri Mugo, uko bwagendaga bucya bwira akumva atakireka .

Neg G ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ryamusuye mu kigo ngororamuco giherereye Iwawa, yavuzeko ubwo yasomaga ku biyobyabwenge  ari inshuti ye w’umuraperi P- Fly  wakimuhaye ahagana mu mwaka wa 2009 ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye.

Neg G  ati.“Ni P Fla wayintangije, twari turi hariya mu Biryogo ahahoze hakorera Unlimited Records. Maze kuyinywa nahise nkomerezaho, nahise numva ibintu ari sawa, numvaga beat nkumva iravuga cyane kurusha uko nayumvaga, nkavuga ngo aba ni abamalayika.” ….”Ubu hano (iwawa)umuntu ari kongera kwiyubaka agarura ubuzima”.

Twavugako Neg G wakoresheje hafi Milioni 20 mu kugura ibiyobyabwenge , ni umuhanzi abahanzi benshi bazamukiyeho mu njyana ya Hip Hop , aho yafatanyaga na benshi nka Riderman n’abandi bamusize muri muzika kugeza magingo aya.

Umuraperi Neg G The General nawe yajyanywe

David Maira/celebzmagazine

 

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *