Ndi umwe mu batoza bakomeye ku Isi- Jose Mourinho

Umutoza w’ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza, ubu utorohewe kubera umusaruro muke, yatangaje ko ari umwe mu batoza bakomeye kandi banatoza amakipe akomeye ku Isi.

Mourinho yatangaje ibi ubwo yabazwaga n’abanyamakuru icyo bimubwira kuba atoza ikipe nka Man. Utd, asubiza agira ati “Ndi umutoza w’imwe mu ikipe zikomeye, ndetse ndi n’umwe mu batoza bakomeye ku Isi”.

Nk’uko ikinyamakuru The Guardian kibitangaza, ngo ubwo Man Utd yari imaze kunyagirwa na Tottenham ibitego 3 ku busa, umukino wabaye ku wa 27 Kanama 2018, abanyamakuru bamubajije uburyo yaba ari mu batoza bakomeye akaba akomeje gutsindwa umusubirizo.

Yasubije agira ati “Mwaba mwarasomye amateka y’umufilozofi? mu bigaragara ntabwo mwatakaje igihe cyanyu musoma amateka ya Hegel, urugero rw’ibyo yavuze, ‘ukuri kuba mu byuzuye’, njyewe mpora mu byose”.

Arakomeza ashimangira ubuhangange bwe, ati “Twatsinze Europa League kuko nirwo rwego twariho, turi ikipe ya nyuma mu Bwongereza yatsindiye igikombe cy’icyubahiro ku mugabane w’Uburayi. Igihembwe gishize, reka mbisubiremo, twatsindiye ibikombe umunani, ni njye mutoza wenyine ku Isi watsinze mu Butaliyani, muri Espagne, mu Bwongereza kandi ntsindira ibikombe umunani bikomeye, ntabwo ari udukombe duto duto cyangwa se tw’ibihugu,…”.

Jose Mourinho w’imyaka 55 y’amavuko, aratangaza ubuhangange bwe muri ruhago, mu gihe umusaruro we utifashe neza muri Man Utd amazemo imyaka ibiri ayitoza.

Munezero Janvier/ Celebzmagazine




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *