Ndi umurasta ariko sinemera  byose bemera ……

Umuraperi Riderman benshi bafata nk’inararibonye mu njyana ya Hip hop mu Rwanda,yatangaje ko ari umurasta ariko atemera imigenzo yose bakora irimo kuramya Nyabingi.

Riderman yemeza ko ari umurasta ndetse akemera n’amahame yabo “urukundo n’amahoro”.Gusa ngo ntiyemera ibyo bemera byose .Ati”Ndi umurasta nk’umuntu wemera amahoro n’ayamdi amatwara yabantu.Urukundo amahoro ni amwe mu mahoro yaba rasta.Ndi umurasta ariko sinemera byose nka Nyabingi n’ibindi ….”

Emery Gatsinzi umuraperi ufatwa nka nimero ya mbere hano mu Rwanda ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Riderman,yaherukaga gukura abakunzi be mu rujijo yemeza ko impamvu akunze kugaragara na Dread ari uko yakuze akunda imibanire y’abarasta nuko bakundana.

Riderman

Ati”Guhera kera nkiri muto ngira ngo niba nibuka indirimbo yanjye yitwa Ibitendo nakuze numva ndi rasta mu mutima not kuba ubustare, nakundaga philosopy zabo uburyo babana uburyo bafatanya,uburyo bakundana aribyo bindi mu mutima nuko mpitamo kwibera Rast gutyo.”Umuraperi Riderman mu gihe cy’imyaka 14 amaze mu muziki nta gihe arahindura inyogosho  ku mutwe nk’uko bikorwa n’abandi bahanzi.

Riderman kuri ubu afite Dread

Hari ababihuza nuko yaba akoresha ibiyobyabwenge ariko yahakanye aya makuru ndetse ashimangira ko kuva yavuka ikinyobwa anywa ari fanta n’amata gusa. Ngo Dread ntaho zihuriye no gukoresha ibiyobyabwenge ndetse abantu bakwiye guhindura imyumvire.

Riderman niwe muhanzi wegukanye igihembo cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 3

Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman, ni umuririmbyi mu njyana ya Rap. Amaze gukora Album zirindwi na Mixtape. Yavutse tariki 10 Werurwe 1987, i Bujumbura mu Burundi. Niwe mfura mu bavandimwe batanu bavukana; abahungu batatu n’abakobwa babiri. Ni nawe wabimburiye abandi baraperi mu Rwanda kwegukana irushanwa rya PGGSS.

 

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *