Ndi umukristo unywa inzoga,Rugagi yanshoye mu buteka mutwe -Bahati muri Just Family 

Imyaka ine irihiritse Bahati umwe mu bagize itsinda Just Family akijijwe,yanze gukomeza kubihisha ahamya ko ari umukristo  unywa inzoga ndetse adateze kuyireka yanahishuye ko yahabwaga amafaranga na Pasteri Rugagi agategekwa gutanga ubuhamya bw’ibinyoma.

Image result for Bahati wo muri Just FamilyNi ikiganiro yagiranye na Isimbi TV,Bahati yavuze ko ari umukristo  ukijijwe ariko bitamubuza kunywa inzoga kuko no mu mategeko y’Imana ngo ntaho bibujijwe.

Ati”Ndi umurokore ariko sinzi ibyo bitiranya n’ubuzima busanzwe.Nonese nzincwe n’icyaka na Bwaki ngo ni uko ndi umukristo?Nonese mu mategeko 10 Imana yahaye Musa hari itegeko ririmo ribuza kunywa inzoga.Ndi umukristo  usenga wubaha Yezi Christo,njye rwose byananiye kureka kunywa inzoga.”

Bahati yashimangiye ko atewe ishema no kunywa inzoga kandi atifuza ko hari uzamutera ibuye ngo ni uko abonye anywa inzoga. Imyaka 4 irihiritse Bahati akijijwe ndetse aba umuyoboke wa Pasteri Rugagi.

Ndi umukristo  unywa inzoga,Rugagi yanshoye mu buteka mutwe -Bahati muri Just Family

Mu kwihana yatanze ubuhamya ko we n’abagize itsinda Just Family bagiye mu bapfumu gushaka imbaraga n’igikundiro ndetse ko hari n’umunyamakuru witwa Mike Karangwa  bajyanye i Kuzimu.

Bahati yamenyekanye cyane atanga ubuhamya

Ku nshuro yambere Bahati yemeje ko ubuhamya bwose yatangaga mu nsengero bwari ibinyoma ku bw’amafaranga yahabwaga na Rugagi ngo benshi bakunde bayoboke itorero rye.

Yasoje  ikiganiro asaba urubyiruko kujya basubiza amaso inyuma bakareba ibyo bakoze bitari byiza bakabisabira imbabazi ikindi ngo gushaka gukira vuba bigira ingaruka mbi zirimo no guhemuka.

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *