Ndi umuganga w’abafana,Lil G agezehe imyiteguro imurika Album ya gatatu

Umuhanzi umaze kumenyekana mu Rwanda, Lil G wemeza ko ari muganga w’abafana be agiye gushyira ahagaragara album  yitwa “Umubyeyi” ya gatatu mu gitaramo azakora mu Kuboza 2018.

Image result for Umuhanzi Lil G 2018

Nyuma yo kumurika indirimbo nshya “Like  Queen” ahuriyemo na Christopher,Lil G yashimangiye ko ari umuganga w’abafana azi icyo bifuza ndetse yemeza ko mu Kuboza uyu mwaka 2018 yiteguye kumurika Album nshya “Mama”

Ati”Abafana ni nk’umuganga wabo nzi cyo bakeneye.Album yanjye nayitiriye umubyeyi wanjye nayise “Umubyeyi” kandi niteguye ko bizaryohera abafana banjye.”

Lil G yirinze kugira byinshi avuga gusa biteye amatsiko hibazwa aho imyiteguro igeze dore ko ntabirango biyigaragaza ndetse abenshi ntibabizi.

Albuma ya mbere ya Lil G yise “Nimba Umugabo”, yayishyize ku mugaragaro tariki ya 5 Mutarama 2013 kuri Stade Amahoro i Remera.Album ya kabiri yise “Ese Ujya unkumbura” igizwe n’indirimbo umunani.

 

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *