VIDEO:Ndi muzima cyane kurushaho-Israel Mbonyi anyomoza ko atapfuye

Nyuma y’uko kuri iki Cyumweru, tariki ya 6 Kamena umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana, Israel Mbonyi, yari yabitswe ko yitabye Imana,yavuze ko byakozwe n’abataye ubunyamwuga  ndetse ko ari muzima cyane kurushaho.

GenesisbizzYagize ati” Was  this necessary!?Busness y’ama views imaze gutuma abantu bata ubunyamwuga.Ku nshuti zanjye ndetse n’umuryango mugari ndi muzima cyane kurushaho.”

Ni ubutumwa bwatangajwe kuri Shene ya Youtube yitwa Faster TV Show bugizwe n’amashusho afite iminota ine, agaragaramo umuhanzi Israel Mbonyi ari kuririmba, ahabwa umutwe ugira uti “Israel Mbonyi yitabye Imana/ Urupfu Rutunguranye rw’umuriribyi Israel Mbonyi bigoye benshi kubyakira.”

Aya mashusho akimara kujya hanze abantu bamwe bagaragaje akababaro batewe n’iyi nkuru abandi bamagana uwayakwirakwije.

Kuri ubu uyu muhanzi ni muzima, nta kibazo cy’ubuzima na gito afite kuko adaheruka no kurwara.Yagize ati”Was this necessary!?Busness y’ama views imaze gutuma abantu bata ubunyamwuga.Ku nshuti zanjye ndetse n’umuryango mugari ndi muzima cyane kurushaho.”




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *