Ndayisenga Valens yegukanye umwanya wa 2, Samuel na  Joseph babura amahirwe 

Mugisha Samuel na Areruya Joseph bari bahagarariye u Rwanda mu cyiciro cy’abakiri abato batarengeje imyaka 23 mu irushanwa ry’isi ryo gusiganwa ku magare riri kubera muri Norvege (NORWAY),byarangiye  batabashije kurirangiza.

Image result for Ndayisenga Valens NORWAY

Ryari irushanwa ryo gusiganwa mu muhanda ureshya n’ibirometero 191, Mugisha Samuel yatangiye neza ari mu gikundi cya mbere cyari cyasize abandi ndetse bashyizemo intera igera ku munota ibiri.

Uko irushanwa ryagendaga ryegera imbere niko abari mu gikundi kimwe na Samuel bagendaga bananirwa bakavamo, uyu musore w’umunyarwanda yakomeje guhanyanyaza akomeza kuba mu ba mbere gusa biza kurangira adasoje iri rushanwa.

Areruya Joseph nawe yaje gutobokesha igare ubwo bari bageze mu birometero bya nyuma bituma atabasha kurangiza irushanwa.

Ryari ishyiraniro ubwo aba basore bari hafi y’aho basoreza

Umusore ukomoka mu gihugu cy’Ubufaransa Benoit Cosnefroy niwe wabaye uwa mbere aho yakoresheje amasaha 4, iminota 48 n’amasegonda 23.

Aba basore nibo begukanye imyanya ya mbere bahabwa imidali

Uku niko abari mu myanya 10 ya mbere bakurikiranye

1 Benoit Cosnefroy (France) 
2 Lennard Kamna (Germany)
3 Michael Carbel Svendgaard (Denmark) 
4 Oliver Wood (Great Britain)
5 Vincenzo Albanese (Italy)
6 Damien Touze (France)
7 Max Kanter (Germany)
8 Michal Paluta (Poland)
9 Mark Downey (Ireland)
10 Anders Skaarseth (Norway)

Twabibutsa ko mu cyiciro cy’abakuze Ndayisenga Valens we yitwaye neza ku munsi wo kuwa gatatu yegukana umwanya wa 52 ku rwego rw’isi ndetse n’uwa 2 ku rwego rw’Afurika. Ninawe munyarwanda ugize umwanya mwiza muri iri rushanwa akuyeho agahigo kari gafitwe na Uwizeyimana Bonaventure wigeze kuba uwa 59 ku isi mu mwaka wa 2015.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *