Ndahimana Narcisse yabonye The Moshions nk’umuterankunga ukomeye w’ubukwe bwe.

Ndahimana narcisse nyuma yo gusezerana yambaye ishati y’amaboko magufi,  kambambili na karuvati, abantu benshhi nyuma yo kumva icyabimuteye, bakozwe ku mutima n’ubuzima arimo, abantu batangira kumukusanyiriza inkunga z’amafaranga , Minisiteri y’ubutegetsi by’igihugu isaba Akarere ka Muhanga kwita ku kibazo cye by’umwihariko, ubu noneho inzu ikomeye mu kumurika imideri mu Rwanda yitwa the Moshions yemeye ko izamufasha mu bijyanye n’ibyambarwa byose bizakenerwa mu bukwe bwe.

Turahirwa Moses washinze inzu imurika imideri yitwa The moshions , yatangaje ko inkuru ya Ndahimana yayimenye  vuba ariko ko ari gukorana bya hafi n’abamuzi kugira ngo  azamufashe . “ Njyenemeye ko nzafasha uriya muntu kumushakira imyenda nanjya gukora ubukwe , so, niba ari brand yanjye ndi gukora naravuze nti gute ibi bintu bishoboka mu Rwanda , hari ibibazo biba bitandukanye nkatwe turi muri industry wakoraho geste ntoya cyane ugatuma umuntu yishima”

Yirinze kugira byinshi atangaza gusa yemera ko ashobora no kuzazana n’abazambarira umuryango wa Nahimana mu bukwe akanawambika .

Nahimana yatangaje ko yifuza kuzakora ubukwe mu idini kuwa 29 Ukuboza 2018, abantu benshi bakaba barahagurukiye kumutera inkunga mu buryo bunyuranye.

umugabo witwa Ndahimana Narcisse yasezeranaga n’umugore we Mutuyemariya Consilie, bombi bo mu murenge wa Shyogwe akarere ka Muhanga, abantu babashimira urukundobagaragaje batitaye ubuzima bukomeye barimo.

Ndahimana Narcisse  icyo gihe yatangarije itangazamakuru ko yagiye gusezerana n’umugore bisa n’ibimutunguye ariko kandi akabikora mu rwego rwo kwitura umugore ineza yamugiriye akamurwaza igihe kirekire. Ati “Nararwaye ndaremba cyane hafi yo gupfa, uyu mugore ntiyanyinubye, yarandwaje, maze kubona nkize rero, kuko mpora niteguye ko isaha n’isaha napfa kubera uburwayi mfite, nabonye nta yindi mpano namuha uretse gusezerana nawe ngo urukundo yankunze rukomere kurushaho.”

Yongeye gutangaza ko yagiye gusezerana nta yindi myiteguro yabaye kuko bavuyeyo bakabura icyo kurya ariko ngo bari bishimiye uko babayeho. “Twagiye no gusezerana twaburaye, yewe tunavuyeyo ntacyo kurya twabonye. Ibyo ntitwari tubyitayeho icyo twapfaga ni ugusezerana, umunsi wari wageze.”

Uyu mugabo Ndahimana Narcisse we n’umugore we bamaranye imyaka 11, bafitanye abana 3, umukuru afite imyaka 9 naho umuto afite 3. Babarirwa mu cyiciro cy’ubudehe cya 3, n’ubwo bemeza ko kitajyanye n’ubushobozi bwabo.

Kukumutera inkunga biracyakomeza.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *