NBA: Ukutavuga rumwe hagati y’Umunyarwanda Frank Ntilikina n’icyamamare Lebron James

Frank Ntilikina, Umunyarwanda ukinira ikipe ya New York Knicks, ntavuga rumwe  n’icyamamare LeBron James nyuma y’uko amuvuzeho ko atari we wari ukwiye kugurwa n’iyi kipe yo mu Mujyi wa New York.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri (hari mu ijoro ryo ku wa Mbere mu Mujyi wa New York), mu mukino wahuje Knicks na Cleveland Cavaliers ukutumvikana kwabo kwafashe indi ntera, ubwo haburaga amasegonda 40 ngo agace ka mbere karangire, Ntilikina w’imyaka 19 n’ibiro 86 aho yagonganye na Lebron w’imyaka 32 n’ibiro 113.

Bijya gutangira, LeBron James yatsindiye Cleveland Cavaliers (Cavs) amanota abiri ku mupira yari ahawe na Dwayne Wade. Icyo gihe, Cavs yahise igira amanota 23 kuri 22 ya Knicks.

Frank Ntilikina uri gukina umwaka we wa mbere muri NBA, yahise atoragura umupira, ariko uko yunamaga hasi agakubita LeBron James inkokora ahagana mu nda.

Icyamamare muri Basketball Lebron James ntavuga rumwe na Ntilikina Frank.

Uyu musore ufatwa nk’umwe mu bakinnyi beza b’ibihe byose isi yagize muri Basketball, ako kanya nta kintu yigeze akora kuri Ntilikina ahubwo yazunguje intugu nko kumwereka ko ari umusore kumurusha undi akomeza kumusunika biza kugeza aho abakinnyi bandi babyinjiramo.

Frank Ntilikina umunyarwanda ukina muri NBA ku myaka ye 19 gusa.

Enes Kanter wa Knicks yatangiye guterana amagambo na LeBron James, abasifuzi n’abandi bakinnyi bagenzi babo baritambika bashaka kubatandukanya dore ko bari batangiye gushondanya.

Intandaro y’uyu mwuka mubi yabaye amagambo yavuzwe na LeBron James ubwo yibasiraga umwe mu bari abayobozi ba Cavs, Phil Jackson, weguye akajya muri Knicks.

Zigama Theoneste-celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *