VIDEO_NayPolly yiyemeje kuririmba urukundo ashingiye ku buhamya bw’imyaka 10 ishize ashyingiwe atararebana igitsure n’umugabo

Nayituriki Apolonie ukoresha izina rya NayPolly mu buhanzi, usanzwe ari umubyeyi w’abana bane yinjiye mu mwuga wo kuririmba urukundo mu gusangiza abandi ubuhamya bw’uburyo amaze imyaka irenga 10 ashyingiwe ariko akaba atararebana igitsure n’umugabo ze bishobora bake.

Nk’uko tudasiba kubasangiza inkuru z’ibyamamare mu Rwanda n’urubyiruko ruhanga udushya,Clebzmagazine twerekeje i Nyakabanda mu karere ka Nyarugenge tuganira n’umubyeyi ufite abana 4 wiyemeje gufatanya inshingano z’urugo no kuririmba.

Yadusangije ko umugabo we ariwe wamwise NayPolly impine y’amazina ye ashingiye ku ijwi rye n’uburyo ngo yumvaga azi kuririmba amuhatira kuyoboka umwuga.Ati:”Mu buzima busanzwe njye nikundira kuririmba cyane, akenshi iyo ndi mu mirimo indirimbo zintera imbaraga sindambirwe cyangwa ngo numve naniwe.” NayPolly ashimira umugabo we bakundana cyane umushyigikira mu bya muzika.

Yahamirije umunyamakuru ko yiyemeje kuririmba urukundo ashingiye ku buhamya bwe bw’igihe cy’imyaka10 irenga ashyingiwe, akaba atararebana igitsure n’umugabo we ngo indirimbo ze zigamije kwibutsa abashakanye kubahana,gukundana no kwizerana bihoraho.

Ikiganiro kirambuye

NayPolly yasoje ikiganiro yibutsa abahanzi bagenzi be baririmba urukundo kujya baririmba ibiriho aho gushyira abafana mu isi y’impimbano.

Imwe mu ndirimbo ze

Kanda hano urebe indirimbo ze

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *