Nasser umuherwe w’ikipe ya PSG ntakifuza Neymar mu ikipe ye n’abandi bakinnyi b’abasitari

Umukinnyi Neymar ni umwe mu bakinnyi bakomeye hano ku Isi ya Rurema  ariko akamenyekanaho cyane gukina agaragagurika mu kibuka ariho biva imvune ze za buri munsi, ubu Umuherwe w’ikipe ya Paris Saint Germain Umunya-Qatar Nasser Al-Khelaifi, yatangaje ko yiteguye kugurisha Umunya- Brazil Neymar Jr, mu gihe amakipe amwifuza yaba yemeye gutanga amafaranga amwifuzamo.

Image result for neymar jr

Aya makuru yatangajwe n’ikinyamakuru l’Equipe cyo mu gihugu cy’Ubufaransa. Ibi byaje bikurikira ikiganiro gitunguranye Nasser Al-Khelaifi yagiranye n’iki kinyamakuru ku mugoroba w’ejo ku cyumweru. Uyu muherwe w’ikipe ya Paris Saint Germain yavuze ko akeneye abakinnyi bakora cyane mu kipe ye, apana abakinnyi baba mu kipe ye bagamije kwishimisha.

Ati” Abakinnyi bazakora inshingano zabo birenze uko byari bimeze mbere. Hagomba kubaho itandukaniro. Barasabwa gukora cyane. Ntabwo babereye hano kwishimisha. Hanyuma utazemera iki gitekerezo, imiryango irafunguye. Ntabwo ngikeneye imyitwarire y’abasitari.”

N’ubwo Al-Khelaifi atigeze yerura ngo atangaze amazina y’abakinnyi yashakaga kuvuga, L’Equipe yavuze ko uyu muherwe yavugaga Neymar nyuma y’amakuru menshi yo hanze y’ikibuga yamuvuzweho mu mezi ashize. Gusa Amakuru menshi yerekeza Neymar mu kipe ya FC Barcelona yahoze

David Maira/celebzmagazine

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *