Nadege aritegura ubukwe 2020,yateye utwatsi Kizito Mihigo

Uwamwezi Nadege wamenyekanye nka Nana muri filime y’uruhererekane ya City Maid yatangaje ko hatagize igihinduka yitegura ubukwe mu mwaka wa 2020 ahakana yivuye inyuma ibyo gukundana na Kizito Mihigo ko ari inshuti zisanzwe.

Mu minsi yashize ni bwo byavuzwe ko uyu mukobwa ari mu rukundo na Kizito Mihigo, ndetse nyuma yo gufungurwa hari abavuze ko aba bombi bitegura gukora ubukwe.

Inkuru dukesha All In One, Nana yavuga ko we na Kizito ari inshuti ariko nta byo gukundana.

Nana yanahishuye ko afite umukunzi kandi bameranye neza ngo nta gihindutse bazakora ubukwe umwaka wa 2020.Tubibutse ko nana ari umukobwa wa byaye naho Kizito we aracyari ingaragu.Ibitekerezo byatanzwe kuri iyi nkuru abenshi bashimangiraga ko ntanduru ivugirwa ubusa.

Ni ukuhe kuri hagati y’ababombi?Ni kenshi ibyamamare mu Rwanda bihisha iby’urukundo bikarangira bimenyekanye.

Akazuba Cynthia

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *