N2SEM LAMACK umuraperi mushya uje guhoza abakunzi ba Hip Hop mu Rwanda

Nshimiyimana Jean Baptiste ukoresha izina rya N2SEM LAMACK,yinjiye mu mwuga w’ubuhanzi yiyemeza kugarurira icyizere injyana ya Rap & Hip Hop mu Rwanda bamwe bafata nk’iy’ibirara.

Umuhanzi N2SEM LAMACK avuka mu karere ka Kicukiro, ni umusore ufite imyaka 22 y’amavuko  yasoje amashuri yisumbuye aritegura gukomeza Kaminuza.

Uyu musore uririmba mu njyana ya “Rap & Hip Hop”, aganira na Celebzmagazine.com yavuze ko yakuze akunda kuririmba yiga amashuri abanza mu ishuri ry’abihaye Imana muri Kenya mu marushanwa anyuranye yo kuririmba.

Ati”Impano yanjye yo kuriririmba yigaragaje niga amashuri abanza mu ishuri ry’abihaye Imana muri Kenya aha imyidagaduro yahabwaga umwanya munini.Nyuma nakomereje ishuri mu Rwanda nkomeza kwigaragaza ndirimba mu birori binyuranye abo twigana bakambwira ko ntivumbuye nazavamo umuhanzi ukunzwe.”

 Nshimiyimana Jean Baptiste ngo guhitamo izina ry’ubuhanzi LAMACK mu buhanzi bifite inkomoko kuri Lamackism Theorem yo muri Evolution yavumbuwe n’umuhanga mu by’ubuzima  bahuje izina witwa Jean Baptiste.

 N2SEM LAMACK yamaze gushyira ahagaragara indirimbo ifite video yitwa “Arabyuzuza” ivuga ku rukundo ibigenderwaho mu guhitamo umukunzi utitaye kubimuvugwaho.

N2SEM Lamack avuga ko yifuza guhindura ibyo bamwe batekereza kuri Hip hop ko ikorwa n’ibirara,indakoreka no kuyirenza imbibe.

Ushobora gutunga ibihangano bye wifashishije youtube Chanel ye yitwa  n2sem lamack ,Instagram ye ni n2sem lamack,Facebook ni nsem lamack

KANDA HANO UREBE VIDEO




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *