Mwiseneza yatangiye guhiga abandi mu matora yo ku mbuga nkoranyambaga ya Miss Rwanda 2019

Nyuma y’uko hatangiye itora rya miss Rwanda 2019 biciye kuu mbuga nkoranyambaga umukobwa wakunzwe n’abantu benshi akanaba ikimenyabose kwiyamamaza bitaratangira Mwiseneza Josiane yanikiye abandi mu gukundwa n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga z’irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda

Kugeza ubu, hashize iminsi itatu gutora bitangiye. Nk’uko amajwi abigaragaza, ifoto ya Mwiseneza Josiane watorewe mu Ntara y’Uburangerazuba iri gukundwa ku kigero cyo hejuru cyane, ugereranyije n’abandi bahanganye.

Uyu mukobwa ufite nimero 30, kuri Instagram ifoto ye imaze gukundwa n’abantu basaga ibihumbi 16, mu gihe umukurikiye ari uwitwa Umutoni Deborah ufite ifoto yakunzwe n’abasaga ibihumbi 12.

Uwitwa Tuyishimire Vanessa afite amajwi asaga ibihumbi bitandatu, Teta Fabiola afite asaga ibihumbi bitanu, abandi baracyari inyuma cyane.

Kuri Facebook nabwo Mwiseneza yanikiriye abo bahanganye ku buryo bugaragara, kuko afite amajwi asaga 3000, Umutoni Deborah afite amajwi 500, Ricca Michaella Kabahenda afite amajwi 460, Umutoni Grace afite 400.

Mwiseneza wanikiye bagenzi be, yavuzwe cyane ubwo yajyaga guhatana mu karere ka Rubavu, yabanje gukora urugendo n’amaguru, akanagerayo yasitaye.

Mwiseneza ubwo yajyaga kwiyamamaza n’amaguru akanagerayo yasitaye ku ino.

BIKORIMANA Alphonse




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *