Mwiseneza Josiane si umurozi ahubwo yatubereye umugisha mu muryango-Dushiminana mukuru wa Mwiseneza

Dushiminana mukuru wa Miss Mwiseneza Josiane yashenguwe n’ibyavuzwe ku muvandimwe we,ahakana ko urukundo yagaragarijwe n’abafana ntaho bihuriye no gukoresha amarozi bimuvugwaho  ahubwo ngo ni umugisha uhoraho mu muryango wabo.

Dushiminana mukuri wa Mwiseneza

Kuva irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ryatangira mu Kuboza 2018,Mwiseneza Josiane waserukiye intara y’Uburengerazuba mu karere ka Karongi yakunze kugaragarizwa urukundo n’abafana batagira ingano bamwe ndetse bamuha impano zitandukanye abandi biyemeza kumushyigikira kugeza ubwo yegukanye ikamba rya Miss Popularity 2019(umukobwa ukunzwe wavuzwe cyane mu irushanwa).

Uyu muhango witabiriwe n’umuryango wa Mwiseneza,mukuru we witwa Dushimimana yagaragarije itangazamakuru umubabaro aterwa n’urubwa rwambitswe umuvandimwe we yitwa umurozi. Ati”Nshimishijwe n’urukundo rwagaragarijwe Mwiseneza,ni Imana mbese sinabona uko mbivuga.Icyambabaje cyambere ni uburyo yiswe umurozi hagamije kumuca intege biriya byamuvuzweho ni ibinyoma ntashingiro bivfite twe ni umugisha dukomora ku Mana.”

Mwiseneza Josiane ukumeje kugwiza igikundiro mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 yabwiye abamushinja ko yakoresheje amarozi mbere y’uko aza muri iri rushanwa ko bibeshye ndetse babimushinje kubera basanzwe bayakoresha.

 

 

Mwiseneza waciye ibintu ubwo yitabiraga Miss Rwanda aturutse iwabo I Karongi akagera aho yagombaga kwiyamamariza I Rubavu n’amaguru,yabwiye abanyamakuru nyuma y’umuhango wo gusinya imihigo baraye bakore mu mwiherero barimo I Nyamata ko atigeze akoresha amarozi nkuko babimushinja ahubwo ababimushinja aribo bayakoresha ndetse bayizera.

Yagize ati Buri wese agira ukuntu amenyekana.Abo babivuga ni uko kugira ngo batere imbere bakoresha amarozi gusa njye sinkoresha amarozi nkuko babivuga.Burya iyo umuntu ari umujura yumva ko ikintu mugenzi we yabonye nawe yibye.Niba nabo ari abarozi bumva ko kuba narateye imbere ari uburozi.Ntabwo nabarenganya.”

Image result for Miss Mwiseneza Josiane yabaye Miss Popularity 2019

Mwiseneza Josiane niwe warangije amatora yo kuri SMS ari ku mwanya wa mbere ndetse ku munsi wa nyuma yaciye agahigo agera ku majwi asaga ibihumbi 72.

 

Shabani Chris-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *