Mwarimu Ben yashyize hanze indirimbo nshya yitwa “Usikate tamaa”amashusho yayo ari bugufi

Hakizimana Benjamin mu buhanzi witwa Mwarimu Ben umaze kugaragaza ko ashyigikiye ibihangano by’umuco nyarwanda dore ko ari nabyo akora,yongeye gushimangira ko afite impano idasanzwe aho yashyize hanze indirimbo ye yise “Usikate tamaa”.
Iyi ndirimbo yuzuye amagambo y’inyigisho ku butumwa bwo guhumuriza abihebye
Mwarimu Ben umusore wakoze ibihangano bitandukanye mu mwaka dushoje wa 2018 yamamaye cyane ubwo yasubiragamo indirimbo ya Nyakwigendera Minani rwema zirimo iyitwa  “Sur la terre” na Izuba rirarenze.Yakoze kandi n’ibindi bihangano bitandukanye byiganjemo umuco.
Uyu musore kandi azwi cyane mu gucuranga guitar aho amaze gushyira imirya myinshi mu ndirimbo zitandukanye
hano mu Rwanda ndetse akaba afite n’ishuri rya muzika.
Mwarimu Ben yadusangije byinshi bijyanye n’inganzo ye:
Avuga ko yishimira kuririmba injyana yiganjyemo gakondo kuko bituma n’urundi rubyiruko rukunda umuco nyarwanda. Ati” benshi mu rubyiruko bakunda injyana zo hanze kuko urebye n’abahanzi dufite mu Rwanda abenshi ni zo baririmbamo, bityo nahisemo gukomeza kwereka abana b’abanyarwanda ko umuco ari wo gicumbi cya muzika yacu”.
Mwarimu Ben kandi yatwijeje ko uyu mwaka wa 2019 ari umwaka w’ibikorwa byinshi kandi byiza,
bityo abafana n’abanyarwanda muri rusanjye  bitegure  kwakira ibihangano byinshi ndetse tuzahurira no mubitaramo dusabane”
Kanda hano urebe video ye SEZERA 
Abdou Bronze
Bana natwe tugususurutse umenye



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *