Mutesi Jolly yibukije abakobwa ko gukora imibonano mpuza bitsina n’abasore bidasobanuye urukundo 

Miss Mutesi Jolly yibukije abakobwa ko gukorana imibonano mpuzabitsina n’umusore  yaba uwo bakundana cyangwa badakundana bidasobanuye urukundo no kumwegukana.

Ni ubutumwa yatambukije yifashishije urukuta rwe rwa twitter akurikiranwaho n’abantu 3,447.Yagize ati”To all my beautiful young sisters out there. Having sex with a guy or your boyfriend doesn’t make him yours” .Tugenekereje mu kinyarwanda yibutsaga abakobwa b’abangavu kuba maso ko gukorana imibonano mpuzabitsina n’umusore  yaba uwo bakundana cyangwa badakundana bidasobanuye urukundo no kumwegukana.

Mutesi Jolly yibukije abana b’abakobwa kwihagararaho mu gihe.Iyi minsi hari imvugo yadutse mu rubyiruko mu Rwanda bita kwaka “Avance” iyi mvugo isobanura ubusambanyi abasore bakorera abakobwa bakundana bagenzura ko bazabanyura,bitunguranye aha hava inda zitateganyijwe n’indwara zinyuranye.

Muri iki gihe Isi yose ihanganye n’ihurizo ry’abakobwa bakiri bato baterwa inda, Ikigega cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe kwita ku baturage (UNFPA) kivuga ko abagera kuri miliyoni 7.3 buri mwaka batwara inda zitateguwe batarageza ku myaka 18.

Related image

Imibare ya UNFPA igaragaza ko nibura buri munsi impinja 20.000 zivuka ku bakobwa bafite hagati y’imyaka 15 na 19. Iyo harebwe ku mpamvu zihitana ababyeyi bapfa babyara n’ibindi bibazo bibishamikiyeho, inda z’abakobwa bari hagati y’imyaka 15 na 19 ziza ku mwanya wa kabiri mu guhitana abagera kuri miliyoni ebyiri n’igice buri mwaka, abandi miliyoni eshatu bakageregeza gukuramo inda rwihishwa bikabageza kure.

Mu bushakashatsi butandukanye, hagaragazwa ko abenshi muri abo bakobwa baba bahohotewe, bagashukishwa utuntu twa mvahe na njya he, abandi bagafatwa ku ngufu ariko kubera imico karande imwe n’imwe ya ‘ntiteranya’ yiganje mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, imiryango na bo ubwabo bakabiceceka, nk’uko hari ahakoreshwa bitugukwaha ihabwa imiryango ngo idashyira hanze bene ibi bibazo.

Bitewe n’uko uburyo bene aba bakobwa batwitamo bugaragaza ko nta makuru baba bafite ahagije yo kuzirinda, ikibazo gikurikiraho ni uburyo ziba zishobora kugendana n’ ikwirakwira ry’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, kuko mu gihe hatabayeho kwikingira, ari nayo nzira nyamukuru ituma inda zitateguwe ziyongera.

Ni mu gihe kandi imibare igaragaza ko 19% by’abakobwa bari hagati y’imyaka 15 na 19 mu Rwanda baba barakozeho imibonano mpuzabitsina, ndetse na 23% ku bahungu bo muri icyo kigero.

Akazuba Cynthia-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *