Mutesi Jolly yaserutse mu mwambaro  w’akataraboneka muri Miss Rwanda 2021

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 6 Werurwe 2021 habaye igikorwa cyo gutoranya abakobwa 20 bagombaga gukomeza irushanwa rya Miss Rwanda 2021.

Mutesi Jolly yaserutse mu mwambaro  w’akataraboneka muri Miss Rwanda 2021

Iki gikorwa cyarimo Miss Rwanda 2016, Mutesi Jolly wari waryitabiriye nk’umwe mu bigeze kwegukana iri rushanwa, anaha umwe mu bakobwa agatike kamwemerera gukomeza (Pass) muri 20.

Yari yambaye mu buryo budasanzwe yari yiteze akantu kameze nk’akayunguruzo, agapira kagufi ndetse n’ijipo ndende ikora hasi.

Miss Jolly Mutesi kandi wari washyizwe mu Kanama Nkemurampaka katoranyije abakobwa 37 bahagarariye intara zose n’Umujyi wa Kigali, ntabwo yongeye kwiyambazwa mu batoranyije abakobwa 20 bakomeza mu mwiherero.

Ubwo ibirori bya Pre- Selection byatangiraga, abashyushyarugamba basomye amazina y’abagize akanama nkemurampaka katumvikanyemo Jolly Mutesi.

Akanama nkemurampaka kayobowe na Emma Claudine akaba ari gufatanya na Utamuliza Rusaro Carine, Iradukunda Michelle, Mudakikwa Pamella na Uwimana Basile.

Mutesi Jolly yinjiye mu kanama nkemurampaka ka Miss Rwanda kuva mu 2018. Kuva icyo gihe yakomeje kugarukamo, ni ubwa mbere atagaragaye mu bakagize.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyatangije iri rushanwa, Miss Jolly Mutesi yari yatangajwe nk’uhagarariye Akanama Nkemurampaka ka Miss Rwanda 2021.

Nta mpamvu iyo ariyo yose yatangajwe yatumye uyu mukobwa adatoranywa mu bagize akanama nkemurampaka. Mu gihe cyo gutangaza abakobwa bakomeje mu mwiherero, Miss Mutesi Jolly ni we wabashyikirije ’pass’.

Ibi birori birasiga abakobwa 17 basezerewe hanyuma 20 bakomeze umwiherero wa Miss Rwanda uzatanga uwegukana ikamba uyu mwaka.

Ku wa 20 Werurwe hazabaho gutoranya Miss Rwanda 2021, mu birori bizabera kuri Kigali Arena bizanyuzwa kuri Televiziyo y’u Rwanda imbonankubone.

Dore abakobwa 20 babonye PASS

Kabagema Laila wambaye nimero 11

Ishimwe Sonia nimero 10

Isaro Lorita Bonitha, nimero 9

 Uwase Phionah nimero 35

Uwase Kagame Sonia nimero 34

Uwankusi Nkusi Linda nimero 32

Umutoniwase Sandrine, nimero 29

Umutoni Witness, nimero 28

Umutesi Lea Nimero  nimero 27

Teta Raissa Keza Nimero 23

Musana Teta Hense Nimero 18

Musango Nathalie Nimero 19

Kayitare Isheja Morella nimero 14

Kayirebwa Marie Paul Nimero 13

Kabera Chryssie nimero 12

Ingabire Grace Nimero7

Ingabire Esther nimero 6

Gaju Evelyne nimero 5

 Akaliza Hope nimero 2

Akaliza Amanda nimero 1

Twavuga ko hari abakobwa bari mu myanya ya nyuma mumajwi ,Musana barimo Hense Teta na Gaju Evelyne bakaba binjiye muri 20 binjiye  mwiherero , bahanyuranye umucyo.

Twavuga ko hari abakobwa bari mu myanya ya nyuma mumajwi ,Musana barimo Hense Teta na Gaju Evelyne bakaba binjiye muri 20 binjiye  mwiherero , bahanyuranye umucyo.

Akazuba Cynthia

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *