Mutesi Jolly ateganya gutangiza ibikorwa by’ubucuruzi i Kigali

Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly ubu arabarizwa mu mujyi wa Dubai aho yajyanywe n’ibikorwa by’ubucuruzi ateganya gutangiza muri Kigali.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Jolly yashyizeho amafoto agaragaza ko ari mu mujyi wa Dubai ayaherekeresha amagambo avuga ko hari ikintu ari gutegura kizagaragara vuba.

Amakuru avuga ko uyu mukobwa yajyanywe no gushaka ibucuruzwa byo gushyira mu iduka rye rya ‘Jolly Interiors’ ategnya gutangiza vuba.

Mutesi Jolly yabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016 aho yari ahagarariye Intara y’Iburengerazuba, ubu afite umushinga utanga inama ku rubyiruko yise ‘Inter Generation Dialogue’, aho aganira n’urubyiruko akabagira inama y’icyabateza imbere.

Mutesi Jolly ubu arabarizwa Dubai




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *