Musore nawe Nkumi nubona ibi bimenyetso 20 uzamenyeko umukunzi wawe atakikwiyumvamo yewe nubwo mwaba mwararushinze

Gukunda , ukanakundwa ntawe utabyishimira mu buzima. Guhorana umunezero hagati yawe n’uwo mwashakanye wumva byahoraho iteka mugakomeza kwibera mu munyenga w’urukundo n’umubano uzira kidobya.

Nyamara hari igihe kigera ukumva urukundo wakundaga umusore/umukobwa mwari munafitanye imishinga miremire rwaragushizemo, ukibwira ko wenda atariko bimeze, ugakomeza kubyihatamo. Hari igihe kigera ukumva utakiyumvamo umugore/umugabo mwasezeranye kubana akaramata.

Nubwo impamvu zibitera ari nyinshi kandi zinyuranye, zaba iziguturukaho, izamuturutseho cyangwa iziterwa n’imiryango, ibi ni ibimenyetso 20, urubuga elcrema rwashyize ahagaragara, bikugaragariza ko utagikunda na busa umukunzi wawe cyangwa uwo mwashakanye.

  1. Ntushobora kugirana ikiganiro n’uwo mwashakanye ngo ubure kurakara kandi ukakabazwa n’ubusa. Buri gihe musigaye muganira ukisanga warakaye kandi nta mpamvu ifatika ikurakaje.
  2. Ntukishimira kugirana ikiganiro n’uwo mwashakanye cyangwa umukunzi wawe ahubwo uhora wumva warambiwe kuganira na we, ndetse wumva ibiganiro mugirana bikurambira kandi mbere siko byahoze.
  3. Ntukita no kumenya niba umukunzi wawe cyangwa uwo mwashakanye yaba aguca inyuma cyangwa atabikora.
  4. Usigaye wirinda kenshi ko mwakwisanga muri mwenyine nyamara mu gihe cyashize wumvaga ubasanze aho muri ari kubangamira urugwiro rwanyu.
  5. Ntukita kumenya ibyifuzo n’ibyiyumviro bye ahubwo wowe icyo ureba ni wowe gusa ubwawe.
  6. Ntabwo ukimwubaha.
  7. Ntucyimwizera nkuko byahoze.
  8. Inshuti zawe ,umuryango ndetse n’akazi bisigaye bikurutira umukunzi wawe cyangwa uwo mwashakanye. Muri make ntabwo akiri ingenzi cyane kuri wowe.
  9. Buri kintu cyose asigaye avuga kigutera isereri n’ikirungurira
  10. Ntugishishikazwa no kumarana umwanya na we ndetse ntunakora uko ushoboye ngo ube wabasha kubona akanya mwicarane muganire nkuko byahoze mu gihe cyashize.
  11. Ntukibona ikintu cyiza uvuga kuwo mwashakanye cyangwa umukunzi wawe mukundana ukibwira inshuti zawe , ahubwo usanga witotomba ndetse umuvuga nabi.
  12. Gutera akabariro n’uwo mwashakanye ntibikigushishikaza cyangwa ntibikinabaho.
  13. Uhora ubeshya ko uri ingaragu cyangwa se ntamukunzi ufite.
  14. Usigaye wirinda kuvuga ahazaza hawe n’umukunzi wawe cyangwa imishinga y’ahazaza ufitanye n’uwo mwashakanye.
  15. Ntiwiyumvisha uburyo ushobora kumara igihe usigaje ku isi uri kumwe n’ukobwa mukundana cyangwa umusore w’inshuti yawe cyangwa uwo mwashakanye.
  16. Niba hari ikibazo mu mubano wanyu , uba wumva ntacyo bikubwiye yewe ntunashaka uburyo mwakemuramo icyo kibazo.
  17. Kuba mu rukundo ntabwo bikigushishikaza ndetse wumva ko ari ikintu kikuremereye.
  18. Bisigaye bikugora cyane kuba wamubwira uti “Ndagukunda”
  19. Ukuganira hagati yawe n’umukunzi wawe cyangwa uwo mwashakanye biri kurwego rwo hasi cyane, nyamara mu gihe cyashize byafataga umwanya munini.
  20. Kumva umusore/umukobwa mukundana , umugore/umugabwo mwashakanye akubwiye ngo ’Ndagukunda’ biri mu bikubangamira, ukumva utamerewe neza.

David Maira/celebzmagazine

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *