Mushambokazi yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi bizwi nka ‘Bridal Shower’ (AMAFOTO)

Mushambokazi Jordan witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2018, yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi bizwi nka ‘Bridal Shower’ mu gihe yitegura kubana akaramata n’umukunzi we Mbonyumuvunyi Karim.

Mushambokazi yahawe impano n’impanuro azakenyereraho mu rugo rwe rushya na Karim. Amafoto abiri yasohotse amugaragaza yambaye umwitero wanditseho “Urabeho buzima bwa njye nyine.”

Indi mihango y’ubukwe ya Mushambokazi na Karim bazayikora bashingiye uko amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe, kizaba gihagaze.

Tariki 30 Mutarama 2021, Mushambokazi n’umukunzi we Mbonyumuvunyi bakoze umuhango wo gushyingirwa uzwi nka Nikkah ugendanye n’amahame y’idini ya Islam babarizwamo.

Uhereye ibumoso: Mutesi Aisha witabiriye Miss Rwanda [Umukunzi wa Tizzo Prem], Mushambokazi Jordan na Mukabashambokazi Phionah witabiriye Miss Rwanda 2019

Sheikh Ndayisenga Ashraf witabiriye uyu muhango yaragije Imana urugo rwabo, anabasabira umugisha. Ati “Uko niko twari twahabaye ku wa Gatandatu ushize ubwo umuvandimwe Karim na Mushambokazi basezeraga ku buseribateri.”

Nyuma yo kwandika ubu butumwa, Mushambokazi yagiye ahashyirwa ‘story’ kuri konti ye ya Instagram ashima Sheikh Ndayisenga wifatanyije nabo muri uyu muhango, ati “Sheikh mwarakoze cyane kubana natwe mu gikorwa cyacu cya Nikkah.”

Mu Ukwakira 2020, ni bwo Mushambokazi yakiriwe mu Idini ya Islam mu muhango witabiriwe n’abarimo umuhanzi Tizzo, Sheikh Ndayisenga Ashraf wamwakiriye n’abandi.

Icyo gihe akari ku mutima we Mushambokazi kuri Karim yavuze ko yujuje buri kimwe cyose yari akeneye ku musore bazarushinga. Ati “Ni byinshi. Ni we muhungu w’inzozi zanjye, kuko nyine ibyo nifuzaga ku musore nakunda nasanze abifite, abyujuje.”

Miss Jordan Mushombakazi yari yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO BIJYANYE 

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *