Mushikiwabo yatangiye imirimo mishya mu bunyamabanga bwa OIF

Louise Mushikiwabo watorewe kuba umunyamabanga w’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), yantangiye imirimo ye, nyuma y’umuhango w’ihererekanya bubasha n’uwo asimbuye kuri uyu mwanya, Umunya-Canada Michaelle Jean.

Louise Mushikiwabo na Michaelle Jean asimbuye.

Nk’uko bigaragara kuri twitter y’uyu muryango, umuhango w’ihererekanyabubasha wabereye ku cyicaro cyawo giherereye i Paris mu Bufaransa mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 3 Mutarama 2019.

Mu magambo yanditse mu rurimi rw’igifaransa banditse bati: “La nouvelle Secrétaire générale , Mme est entrée en fonctions ce matin lors d’une cérémonie de passation avec la Secrétaire générale sortante, Mme au siège de l’Organisation internationale de la Francophonie (OIF) à Paris.”

Tugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo “Umunyamabanga mukuru mushya wa (Francophonie), madamu Louise Mushikiwabo yinjiye mu mirimo muri iki gitondo, ubwo habaga umuhango wo gusimburana na Madamu Michaele Jean, ku cyicaro cya OIF i Paris.”

Mu gitondo cyo kuwa Gatanu tariki ya 12 Ukwakira 2018, nibwo Louise Mushikiwabo wari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yatoreye uyu mwanya.

Byari nyuma y’aho Perezida Kagame yari amaze kumugaragaza nk’umukandida w’u Rwanda n’uw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, maze Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bagera kuri 40 bamwemeza nk’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa mu myaka ine iri imbere.

Louise Mushikiwabo yafise afata ijambo nk’umuyobozi mushya mu bunyamabanga bwa OIF.

 

Niyikiza Theoneste—Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *