Mushiki wa Diamond nawe yabaye tereriyo mu gihe Diamond yahawe iminsi 7 na Se umubyara agafata imyanzuro

Muri ibi bihe mu gihugu cya Tanzaniya usanga nta y’indi nkuru iri gucaracara  ku mbuga nkoranyamabaga usibye ubuzima bubabaje bwa Abdul Juma  , Se wa Diamond Platnumz urembeye mu cyaro cya Magomeni.

                        uburwayi bwa Se wa Diamond bumugejeje habi cyane

Uyu musaza wibarutse  Diamond Platnumz icyamamare ku ruhando mpuzamahanga muri muzika ,yafashwe n’uburwayi bwaje bukibasira amaguru ye aho abaganga ba Tanzaniya babonye nta bushobozi bwo kuvuza uwo mugabo bamugira inama yo kwerekeza i Burayi kureba inzobere zikamukata amaguru agashyirwa mu kagare k’ibimuga.

Iminsi yatambutse  hari amakuru yavugaga ko umukobwa Zubeda, uvukana na Diamond  yagerageje kuba yaha  Se, Abdul Juma ubufasha ngo ajyanwe mu Bwongereza Kwivuza no kumuhuza n’imiryango ngo bamuvuze ariko byaranze nawe asa n’uwabivuyemo kuko ibyo yatangaje ko agiye kujyana Se i Burayi kwivuza nyuma yaho Diamond yabyanze  bitabaye.

 

Se wa Diamond yahamije ko ahaye umuhungu we Diamond Patnumz iminsi nibura 7 ngo abe yagize icyo akora , bitaba ibyo azatumira itangazamakuru rishoboka ababwire byose byabaranze n’aho inkomoko y’uburwayi bwe bumusajije byaturutse. Abdul we ngo kugeza magingo aya abona ibyaba byiza yakwitaba Imana aho kuguma ku Isi mu buribwe bukomeye buri no kusatira umutima nk’uko abihamya.

Se wa Diamond uburwayi bwe bwananiye abaganga ba Tanzania

Twabibutsako Diamond kuva Se yaremba ataramusura na rimwe  nta n’ubufasha arohereza  yewe habe no kugira icyo abivugaho  na kimwe , yabaye tereriyo,abenshi bahamya ko ari kwishyura Se wabataye  we na Nyina ubwo bari mu buzima bubi cyane bikaba aribyo bibabaza Diamond  akaba atanamwita Se .

Image result for diamond platnumz

Icyamamare Diamond Platnumz wanze guha ubufasha Se umubyara

David Maira/celebzmagazine




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *