Mushambokazi uri mu bahataniye ikamba rya Miss Rwanda, yakoze ubukwe bwitabiriwe n’ibyamamare (AMAFOTO)

Umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda 2018, Jordan Mushambokazi, yasezeranye kubana akaramata n’umukunzi we Mbonyumuvunyi Karim bamaze igihe bari mu munyenga w’urukundo.

Jordan na Karim bakoze ubukwe bwo gusaba ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Kamena 2021 bwabereye mu Karere ka Kicukiro.

Ni ibirori byitabiriwe n’abakobwa bagenzi be bahataniye ikamba rya Miss Rwanda mu myaka itandukanye bari bamugaragiye.

Ni mu gihe umugabo we yari agaragiwe n’abahanzi barimo Yvan Buravan, Tizzo, Ruti Joel na Olivis.

Imihango yo gusaba no gukwa yabanjirije uwo kwiyakira uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Kamena 2021.

Iyi mihango ije ikurikira iyabanje irimo gusezerana imbere y’Imana yabaye tariki 30 Mutarama 202.

Tariki 04 Ukwakira 2020, nibwo Karim yafashe irembo ndetse Mushambokazi yakirwa mu idini ya Islam.

Icyo gihe Mushambokazi yavuze ko uyu musore bamenyanye bagahita bafata umwanzuro wo gukundana.

Ati: “Twamenyanye mu 2018, nyuma gato ya Miss Rwanda. Namukundiye ko ari umusore unkunda, w’umukozi kandi ufite gahunda.”

Mushambokazi abajijwe impamvu yahisemo guhindura idini, yavuze ko byatewe n’uko yabonaga umugabo we ashikamye kumurusha.

Jordan Mushambokazi, yasezeranye kubana akaramata n’umukunzi we Mbonyumuvunyi Karim bari bamaze igihe bakundana

Jordan Mushambokazi, mu muhango wo gusabwa yaragaragiwe n’abamwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu bihe bitandukanye

Yvan Buravan, Ruti Joel, Olivis, bimwe mu byamamare byari bigaragiye umugabo wa Jordan Mushambokazi

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *