Museveni:Ikibazo cy’u Rwanda n’Ubugande kirakemuka vuba

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri, ahitwa Kabale State Lodge nyuma yo guhura n’abayobozi binzego z’ibanze ahitwa  Kigezi Sub-region , mu bukangurambaga bugamije kubyaza umusaruro umutungo kamere n’ibikorwaremezo yabatangarije ko ikibazo cy’u Rwanda na Uganda kirakemuka vuba.

Image result for museveni

photo/daily monitor

President Yoweri Museveni avuga ko ibiganiro bikomeje hagati y’ibihugu byombi mu rwego rwo kongera umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi kuri ubu urimo agatotsi  .

Yagize ati “ ubushize abayobozi b’ibihugu byombi  twahuriye muri Angola tuganira kuri iki kibazo,  mutwemerere  nkabaturage  muduharire ikibazo,  tuzakomeza kuganira kuri iki kibazo kugeza igihe kizakemukira  sibyiza gukomeza kujya ku maradio na television tuvuga kuri iki kibazo gusa kiri hafi gukemuka “

Mu kwezi kwa kabiri nibwo umupaka wa Gatuna watangiye kubakwa , igihugu cy’Ubugande cyatangaje ko u Rwanda rwakumiriye ibinyabiziga n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka byaje gukurikirwa n’iyirukanwa rya bamwe mu banyarwanda babaga muri iki gihugu .

Eric TWAHIRWA




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *