Musenyeri BIGIRUMWAMI, inkwakuzi mu myigire y’umukobwa

Musenyeri Bigirumwami Aloyizi afatwa nk’umwe mu ntwari za Kiliziya gatolika mu Rwanda. Niwe wabaye umwepiskopi wa mbere w’umwirabura mu bihugu by’Afurika byakolonijwe n’ababiligi, yanditse ibitabo ku muco nyarwanda, afatwa nk’uwakinguriye amarembo imyigire y’umukobwa mu Rwanda.

Musenyeri Bigirumwami ni we washinze ikigo cya mbere cy’abakobwa i Muramba,abakobwa bahabwa rugari mu kwiga aho guhezwa mu mirimo yo mu rugo.

Bigirumwami yavukiye i Zaza mu Gisaka ku ya 22 Ukuboza 1904, abatizwa mu 1904. Ni mwene Rukamba Yozefu, umwe mu bakristu ba mbere ba Misiyoni ya Zaza.  Yitabye Imana kuya 03 Nyakanga 1986.

Mu w’1914, yagiye kwiga mu Iseminari ntoya ya mutagatifu Lewo Kabgayi(Petit Seminaire Saint Leon Kabgayi). Nyuma yo kurangiza Iseminari nkuru yari yaratangiye mu w’1921, Kuya 26 Gicurasi 1929 ahabwa ubusaseridoti na Musenyeri Léon Paul CLASSE.

Mu mwaka w’1930, yakoreye ubutumwa i Kabgayi n’i Murunda, muri 1931 yari muri Paruwasi y’Umuryango mutagatifu mbere y’uko mu w’1932 ajya i Rulindo. Bigirumwami yabaye Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Muramba imyaka cumi n’umunani ni ukuvuga kuva ku itariki ya 30 Mutarama 1933 kugeza ku ya 17 Mutarama 1951 agirwa Padri Mukuru wa Paruwasi ya Nyundo.

Ku ya 14 Gashyantare 1952 yatorewe kuyobora Vikariyati nshya ya Nyundo yari imaze gushyirwaho na Papa Piyo wa XII.

Muri icyo gihe inzego nkuru za Kiliziya Gatolika zose zayoborwaga n’abamisiyoneri bera kubera ko icyo gihe abazungu bari bataremera ko n’umwirabura ashobora kugira ubwenge nk’ubw’abazungu. Bashakaga guha ubuyobozi abirabura buhoro buhoro, ariko bakumva nta bushobozi buhagije bafite nk’ubwabo.

Kubera iyo mpamvu, banze guha Musenyeri Bigirumwami kuyobora Astrida (umurwa mukuru : Butare). Astrida yari nk’Ururembo. Ryari irembo ry’igihugu ryacagamo abakomeye baturutse Usumbura (Bujumbura). Babonaga ari ukwisebya guha umwirabura akahayobora.

Bamuhaye  kuyobora mu misozi y’Amajyaruguru y’Uburengerazuba (Kibuye, Gisenyi n’igice cya Ruhengeri by’icyo gihe). Bavugaga ko nabizambya ntawuzabibona, kuko hari hitaruye. Ahageze nyamara yahayoboye neza, ndetse ahateza imbere ku buryo butangaje.

Ubwo inkundura y’amashyaka yadukaga mu mpera ya za 1950, Mgr Bigirumwami yarayitaruye, ndetse n’aho Kayibanda Gregoire ashyiriwe ku butegetsi, Abamisiyori bera bagenzi be bamwishyizemo cyane kuko bo bari bashyigikiye Kayibanda n’ishyaka rye, we ntabikurikire.

Kayibanda amaze gufata ubutegetsi bakomeza kumurwanya, abapadiri bamufashaga mu kazi bagenda babamucaho, ndetse bigera aho bamugera amajanja bakamutegera mu gico ngo bamwice.

Mu Ukuboza 1954, Musenyeri Aloys Bigirumwami yashinze akanyamakuru k’abana kitwa HOBE, kugira ngo bamenyere gusoma, babone n’inkuru basoma mu Kinyarwanda.

Inyinshi mu nyandiko yasize zibandaga ku muco n’imyemerere ya Kinyarwanda. Zimwe muri zo ni izi:

-Imigani miremire, 1972

-Imana y’abantu, abantu b’Imana, Imana mu bantu abantu mu Mana, 1979

-Imihango, imiziro n’imiziririzo mu Rwanda, 1984.

 

Nyampeta Abdou–Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *