Musenyeri Antoine Kambanda yiyemeje gukomeza guhuriza hamwe abemera Imana bose

Nyuma yo kubishimirwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Musenyeri Antoine Kambanda yiyemeje gukomeza guhuriza hamwe abemera Imana bose.

JPEG - 192.7 kb
Musenyeri Antoine Kambanda wari umushumba wa diyosezi ya Kibungo yimikiwe kuba arkiyepiskopi wa Kigali

Mu gikorwa cyo kwimika Musenyeri Kambanda kuri iki cyumweru, Perezida Kagame yamushimiye we na mugenzi we w’Itorero ry’Angilikani, Laurent Mbanda kuba barashoboye guhuriza hamwe amadini atandukanye.

Perezida wa Repubulika yagize ati “ndashimira impuzamadini ya hano iwacu mu Rwanda iyobowe na ba Musenyeri Kambanda na Laurent Mbanda”.

“Ibyo birafasha n’abandi bayobozi b’amadini baramuka babyitabiriye, gutanga umusanzu wabo bityo amadini akarushaho kumvikana neza, bigatuma abayakoreramo nabi batabona umwanya”.

Perezida Kagame avuga ko iyo yumvise ibibera ahandi bitewe no kutumvikana kw’amadini, asanga hari ubumwe bw’amadini yo mu Rwanda, ariko ko ‘bukwiriye kurushaho gukomera’.

Arikiyepiskopi mushya wa Diyoseze ya Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda yijeje ko Kiliziya Gatolika izakomeza guteza imbere ubumwe bw’abatuye isi, yamagana ivangura iryo ari ryo ryose.

By’umwihariko mu Rwanda, Musenyeri Kambanda avuga ko akomeje gukorana n’abandi banyamadini kugira ngo bihurize hamwe.

Agira ati “hari ijambo ry’Imana riduhuza, mpagarariye Umuryango umaze kuba umwe wa Bibiliya mu Rwanda, ukaba uhuza abantu bose bemera Yezu Kristu”. 
“Iryo huriro ubu rirangije icyumweru cyo gusaba ubumwe bw’Abakristu, tuzahuriza hamwe abemera Kristu bose, hari n’amasengesho tugirana, ariko n’andi madini hari aho duhurira”.

Ku ruhande rwa bamwe mu bakirisitu barimo Musenyeri Kayinamura Samuel w’Aba-methodiste Libre mu Rwanda, baravuga ko guhuriza hamwe kw’amadini nta kibazo bibateye.

Icyakora Musenyeri Kayinamura unakuriye Inama y’Abaprotestanti mu Rwanda, avuga ko gusengera hamwe n’andi madini n’amatorero ari ibintu bidakwiriye.
Ati “Gusengera hamwe ntabwo ari byo, buri bantu bafite aho basengera kandi bafite uburyo bwabo, ariko iyo tugize aho duhurira mu kubaka ubumwe bwacu Imana irabyemera cyane”.

Umuhango wo kwimika Arikiyepiskopi wa Kigali, Musenyeri Kambanda witabiriwe n’abashumba ba Kiliziya Gatolika bose mu Rwanda, ndetse na bamwe baturutse i Burundi, Kongo Kinshasa na Tanzania.

S/Kigalitoday.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *