Musanzu ki Miss Shanitah uhatanira guca imyambaro idahwitse ku rubyiruko muri Africa asize i Kigali?

Umunyana Shanitah wo mu Rwanda arahatanira ikamba ry’ubwiza rya Miss University Africa rizabera muri Nigeria mu Ukuboza 2018,mu nshingano z’uwegukanye ikamba harimo kurwanya imyambarire n’imyitwarire bidahwitse kurubyiruko rwo muri Africa.

Related imageUmunyana Shanitah wo mu Rwanda arahatanira ikamba ry’ubwiza rya Miss University Africa rizabera muri Nigeria mu Ukuboza 2018

Umunyana asanzwe afite ikamba ry’Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2018. Ni umwe mu bahataniye ikamba ry’ubwiza rya Miss University Africa 2018, ahanganye n’abakobwa bo mu bihuhugu 51.

Abakobwa bose hamwe bahataniye iri rushanwa ni 52 nyuma y’uko umukobwa wari waratoranyijwe kuzaserukira Somalia wasezeye ndetse n’igihugu cye gihita kivana mu irushanwa uyu mwaka.

Iri rushanwa ry’ubwiza rya Miss University Africa 2017 riheruka kwegukanwa n’umukobwa wo mu Birwa bya Maurice (Mauritius), Marie Lorriane Nadal,ryari twitabiriwe  na Umutoniwase Linda, wari uhagarariye u Rwanda muri Miss University Africa 2017, yaje muri 11 ba mbere batoranyijwe muri ba Nyampinga 52 bahataniraga iryo kamba. Miss Linda wagiye muri iryo rushanwa, yari yabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2017.

Iryo rushanwa ry’ubwiza rya “Miss University Africa” ryatangiye mu mwaka wa 2010, ryaherukaga kwitabirwa n’u Rwanda mu mwaka wa 2012. Miss Rwanda Mutesi Aurore niwe waryitabiriye.

Kuva ryatangira icyo rigamije ni uguteza imbere ubumwe bw’abanyeshuri bo muri Afurika, guteza imbere umuco, uburezi, kongerera ubushobozi urubyiruko no guca imyambarire idakwiye mu banyeshuri no mu rubyiruko.

Mu gihe mu marushanwa atandukanye y’ubwiza abera ku isi usanga abayitabira bategekwa kwambara Bikini kugira ngo babone amanota y’ubwiza bw’umubiri, mu irushanwa rya “Miss University Africa” ho Bikini ifatwa nk’ikizira.Ni nayo mpamvu abaryitabira badashobora kwambara uwo mwambaro ugaragaza imiterere y’uyambaye.
Musanzu ki Miss Shanitah uhatanira guca imyambaro idahwitse ku rubyiruko muri Africa asize i Kigali?Uko imyaka isimburana niko urubyiruko mu Rwanda cyane ibyamamare barimo ba Miss  bagaragara mu myambarire y’urukozasoni bigahinduka imyambaro y’urubyiruko babigana ndetse aho bigeze biteye isoni. Twibukiranye inkuru zagiye zivugwa urugero  Miss Uwase Vanessa yasubije abamukwennye yambaye ubusa hejuru

Vanessa nawe ari kumwe na Sandra dore ko batajya basigana

Image result for Miss Uwase Vanessa, yambaye ubusa

Indi yagarutsweho ni  MISS MUTONI BARBINE YIYAMBUYE UBUSA ASHYIRA AMAFOTO YE KU KARUBANDA(AMAFOTO)

Image result for MISS MUTONI BARBINE

Aya mafoto n’imwe mu myitwarire y’ibyamamare cyane ba Miss,Celebzmagazine yegereye abaturage bagira icyo babivugaho ariko bagira icyo basaba Umunyana Shanitah uhatanira ikamba ry’ubwiza rya Miss University Africa.

Mariya Yohana ni umuhanzi nyarwanda yibaza impamvu Umunyana agiye guhagarira Africa atabanje kuganiriza abo asize i Kigali ngo bitwararike. Ati”Yego nibyiza ariko yakagombye kubanza kunenga bagenzi be mu Rwanda nuko akabona kunenga Africa.”

Kanzayire Grace ni umubyeyi ukora ubucuruzi i Gikondo Merez I,I mu kugira icyo abivugaho yabanje kwipfuka umunwa bigaragara ko bimutangaje. Ati”Yemwe akumiro kabaho..,ubuse bahuuu!! azahagararira Africa asize iwabo bicika?Njye numva yafatanya n’inzego zibishinzwe hagakorwa ubukangurambaga bitaba ibyo abana badushizeho biyambika ubusa.”

Undi utifuje gutangaza izina rye,yahamirije Celebzmagazine.com ko kwiyambika ubusa byazanye n’iki kinyejana ngo mu myaka yahise byari gake cyane.Yatanze urugero rw’uburyo umwana ava mu rugo yambaye yikwije ariko yagera hafi y’umujyi agatira ubwiherero agahindura imyambaro akambara ibigufi n’ibindi.

Uretse ibivugwa n’aba babyeyi,twabibutsa ko Minisiteri y’Umuco na Siporo mu Rwanda bari baherutse gushyira ahagaragara itangazo ryamagana ibyamamare n’abandi biyambika ubusa bakanasakaza amafoto na video biteye isoni. Nanone inama y’urubyiruko yahuje Perezida Paul Kagame n’urubyiruko bagarutse kumyitwarire y’urubyiruko mu gukoresha ibiyobyabwenge biranengwa ariko basabwa kujya batanga amakuru.

Twabibutsa ko utsindiye iryo kamba  Miss University Africaxaba ambasaderi w’abanyeshuri bo ku mugabane wa Afurika akabakorera ubuvugizi kugira ngo uburezi bwabo burusheho gutera imbere.

Hari amakuru avuga ko utsindiye ikamba rya Miss University Africa ahabwa igihembo cy’imodoka nshya n’Amadolari ya Amerika ibihumbi 50, abarirwa muri miliyoni 42RWf.

 

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *