Musanze:Umuryango w’abantu bane wugarijwe n’amavunja

Umuryango w’abantu bane uba mu bukene bukabije mu mudugudu wa Kungo akagari ka Kabeza mu murenge wa Cyuve ho mu karere Musanze wugarijwe n’amavunja.

Musanze:Umuryango w’abantu bane wugarijwe n’amavunja

Uyu muryango wemeza ko uba mu bukene bukabije bigashimangirwa n’uko inzu babamo ishaje ku buryo yenda kubagwira.

Mukandekezi Ntirikwendera utuye mu mudugudu urimo abifashije yemeza ko amavunja yibasiye umuryango we guhera mu mwaka wa 2014.

Mu gihe hirya no hino mu Rwanda havugwa ikibazo cy’abarwaye imvunja,Celebzmagazine.com yaherukaga kugendera abatuye mu karere ka Musanze mu majyaruguru y’u Rwanda.

Ako karere kabarizwa mu bice by’ibirunga na ko kakunze kugaragaramo ikibazo cy’amavunja ariko bisa n’igitangiye koroha.

Ubuyobozi bw’intara y’amajyaruguru bwemeza ko bwabanje kubarura inzu ku yindi abarwaye amavunja, bwiyambaza ibigo nderabuzima mu kubavura. Abarwaye n’abarwaje imvunja bemeza ko ziterwa n’umwanda uturuka ku bukene.

 

Eric Twahirwa-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *