Musanze:Umukecuru Mukandekezi amaze imyaka itandatu yiruka ku mitungo ye yangijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yabuze ubutabazi  

Mukandekezi Marie umukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda  muri mata 1994 atuye mu murenge wa Nyange mu karere ka Musanze, avuga ko imyaka irenze itandatu yirukanka ku mitungo ye yatsindiye mu nkiko gacaca  asaba ubuyobozi gufashwa kwishurwa ariko akarangaranwa.

Ubwo ubuyobozi bwa’karere ka Musanze bwari muri gahunda bwihaye yo kuva mu biro bakajya gukemurira ibibazo mu mirenge nibwo umukecuru Mukandekezi Marie yahagurutse abaza ikibazo, we avuga ko bamurangaranye yagize ati “Natsindiye imitungo yanjye mu nkiko gacaca ariko kugeza uyu munsi ntibaranyishura ikibazo nakibwiye ubuyobozi bw’akagali no ku murenge ariko ntibaranyishyura  ndasa nkaho imitungo yanjye bazayijyana burundu batayinyishyuye

Umwe mu bayobozi batungwaga urutoki n’uyu muturage kurangarana ikibazo cye , abajijwe n’umuyobozi w’akarere impamvu uyu mukecuru adakemurirwa ikibazo cye  yavuze ko ikibazo cyatewe nuko uyu mukecuru yagombaga kwishyurwa abantu batandatu ariko ntibabonekera rimwe.

Habyarimana Jean D’amascene umuyobozi w’akarere ka Musanze yasabye abarebwa n’iki kibazo kugikemura vuba mu rwego rwo gutanga service nziza ababagana yagize ati”Kuba akarere ka musanze  karabaye aka 15 mu mihigo ntagushidikanya imwe mu mpamvu zabiteye ni service mbi zitangWa n’abayobozi  ntituzihanganira rero kumva ibibazo nk’ibi biterwa no kutagira icyo bitaho kwa bamwe mu bayobozi binzego z’ibanze tuzabafatira ibyemezo bikakaye nibura tuzabe akarere ka mbere gafite abaturage bahabwa service zibanyuze

Hamwe na hamwewE mu gihugu haracyagaragara abaturage batsindiye imitungo yabo mu nkiko gacaca gusa kugeza iki gihe bakaba batarishyurwa iyo mitungo hari n’abasiragijwe birangira bemeye guhara ibyabo.

 Eric TWAHIRWA-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *