Musanze:Gitifu Manzi na bagenzi be bakekwagaho urupfu rw’umwana watwikiwe mu nzu bafunguwe

Urubanza rwaregwagamo uwahoze ari  Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze, Manzi Claude na bagenzi be batandatu aho baregwaga icyaha cyo kwica no gushinyagurira umurambo w’ Uwikaze Kevine wari ufite imyaka ibiri, wahiriye mu nzu kuri Pasika y’uyu mwaka taliki 1 Mata 2018 nyuma y’uko ababyeyi basize bamukingiranye bakajya kwinywera inzoga rwasomwe urukiko rwemeza ko bafungurwa.

Image result for Akarere ka Musanze, Manzi ClaudeMusanze:Gitifu Manzi na bagenzi be bakekwagaho urupfu rw’umwana watwikiwe mu nzu bafunguwe

Manzi Claude byavugwaga ko  ari se w’umwana witabye imana (atwikiwe mu nzu) na bagenzi be ari bo ntibarikure Cyprien, Nirere Marie Therese,Dusengimana ,Nsabimana, Safari Jen Bosco na Bikorimana.

Nyuma y’uko urukiko rwisumbuye rwa Musanze rusuzumye ibimenyetso ubushinjacyaha bwatanze bugasanga ntashingiro bifite rwemeje ko bafungurwa.

Ashingiye ku ngingo ya kane y’igitabo cyamategeko ahana mu Rwanda ibuza inkiko guca imanza mu buryo bugenekereje ……………… rwemejeko Manzi Jean Claude na bagenzi be bafungurwa.

Image result for Akarere ka Musanze, Manzi ClaudeUwikaze Kevine wari ufite imyaka ibiri, wahiriye mu nzu kuri Pasika y’uyu mwaka taliki 1 Mata 2018 nyuma y’uko ababyeyi basize bamukingiranye bakajya kwinywera inzoga

Manzi claude we na bagenzi be bafunzwe  ku italiki ya 4 Mata 2018 ,iyo bahamwa n’icyaha bari bakurikiranweho bari guhanwa n’ingingo y’107 mu gitabo gihana cy’amategeko  y’u rwanda yabasabiraga gufungwa burundu.

 

ERIC TWAHIRWA-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *