Abaturage bo mu kagali ka Kivumu mu murenge wa Gashaki ho mu karere ka Musanze bangijwe ibyabo ubwo muri aka kagali hanyuzwagamo umuyoboro w’amashanyarazi barasaba ingurane kuko ngo imyaka igiye kuba irindwi batarishyurwa ibyangijwe ibintu bafata nk’akarengane.
Musanze:Bamaze imyaka 6 batarahabwa ingurane y’ibyabo bayngijwe
Abo bavuga ko bangiririjwe ibyabo mu mwaka wa 2012 kugeza iki gihe basabye ingurane y’ibyabo amaso yaheze mu kirere bavuga ko bitabaje inzego z’umurenge ndetse na akarere ariko ntizigire icyo zibafasha bagasaba ubuvugizi ku nzego zibishinzwe ngo bakemurirwa icyo kibazo.
“Iyo tugeze kumurenge batwohereza kukarere akarere nako kakatwohereza ku murenge bityo tugahora dutereranwa turasaba ubuyobozi bubishinzwe kudufasha tugahabwa ingurane z’ibyacu”
Ubyobozi bw’akarere ka Musanze buvuga ko iki kibazo bukizi ariko ngo cyakererejwe nuko abagombaga guhabwa ingurane batujurije ibisabwa ku gihe gusa ngo baraza kugikemura. Ndabereye Augustin ni umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe ubukungu yagize ati;“Ingurane zaba baturage zakerejwe nuko abenshi muri bo batari bujuje ibisabwa birimo ibyangombwa byabo by’ubutaka cyangwa ama nimero y’amakonti yabo, gusa akarere kubufatanye nabo iki kibazo kirakemuka”
Naho kukibazo cy’abangirijwe ibyabo ariko bakaba batibona kumalisti y’abagomba kwishurwa nabo yabijeje ko ufite icyo kibazo agomba kwitabaza inzego zimwegereye nawe akazishurwa nk’abandi bose
Eric TWAHIRWA-Celebzmagazine.com