Musanze:Abenshi bamaze gusezerera kurya inyama ku bw’ibirometero hagati ya 20 na 25 bagenda bajya kuzihaha

Abaturage bo mu mirenge ya Rwaza , Gashaki na Remera yo mu karere ka Musanze bavuga ko babangamiwe nuko bakora ibirometero biri hagati ya 20 na 25 bajya guhaha inyama mu karere ka Gakenke.

Related imageMusanze:Abenshi bamaze gusezerera kurya inyama ku bw’ibirometero hagati ya 20 na 25 bagenda bajya kuzihaha

Ni nyuma yuko ubuyobozi bw’intara y’amajyaruguru buhagaritse amabagiro yo mu karere ka Musanze kubera kutuzuza ibisabwa maze abaturage bo muri aka karere bagategekwa kujya bahahira inyama mu karere ka Gakenke

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2018 nibwo ubuyobozi bw’intara y’amajyaruguru bwasuye ahacururizwa ibiribwa mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’abatuye iyi ntara hitabwa ku isuku.Amabagiro yo mu karere ka Musanze yarafunzwe kuko atari yujuje ibisabwa maze abaturage bo muri ako karere bategekwa kujya bajya guhahira inyama mu karere ka Gakenke ho hari huzuye ibagiro rijyanye n’igihe ibintu abaturage bavuga ko byatumye batongera kurya inyama kuko aho  kuzihahira ari kure.

Uwo twaganiriye yagize ati Ntabwo nshobora kuva mu murenge wa Rwaza njya mu karere ka Gakenke kuko akenshi nkoresha ibiro bibiri by’inyama iwanjye iyo ndebye ayo mba ndibukoreshe mu rugendo aruta kure ayo mba ndibuhahishe nkahitamo rero kubireka turasaba ubuyobozi ko bwatwegereza ibagiro”

Ndabereye Augustin umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe ubukungu avuga ko hari aho bateguriye kuba hagiye kujya hacururizwa inyama muri aka karere  yagize ati twahagaritse aya mabagiro kuko twabonaga afite umwanda duhitamo kubohereza kujya mu ibagiro ry,akarere ka Gakenke  gusa hari aho turi gutegurira kujya habagirwa mu minsi mike turaba twahabonye”

Ibagiro  rya Gakenke  ritanga inyama mu turere twa Musanze, Gakenke, Rulindo na Nyabihu, gusa usanga abaturage batuye mu byaro by’utu turere bibagaora kuzigeraho kubera ko abajya kuzirangura barangura nke zishirira mu baturage bari mu macentre azwi ndetse n’imijyi

Eric TWAHIRWA-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *