Musanze:Abaturage barishyuza akarere asaga millioni 145

Abaturage bo mu mirenge ya Shingiro, Kinigi na Gataraga ho mu Karere ka Musanze, barasaba ubuyobozi kubishyuriza amafaranga y’ingurane bari barabariwe ubwo hakorwaga umuhanda Kinigi-Kabuhanda hakangizwa imyaka yabo ndetse n’amashyamba, gusa bakaba batarahabwa ingurane.

Abo baturage bavuga ko aho batangiriye imirimo yo gukora umuhanda Kinigi-Kabuhanda bangirijwe imyaka yabo ndetse n’amashyamba, mu kwezi kwa 4 baza kubarirwa ibyabo byangijwe babizeza ingurane y’amafaranga bagombaga kuzabona kuri konti zabo mu kwezi kwa 6, ariko bategereje ayo mafaranga baraheba, ibintu bavuga ko byabateje ubukene bukabije.

Bamwe mu bo twaganiriye bagize bati: “ Twangijwe ibyacu ubwo hakorwaga uyu muhanda kinigi- kabuhanda nyuma baza kutubarira batwizeza ko nyuma y’amezi abiri bazayaduha.Twarategereje turaheba ubu turasaba ubuyobozi bubishinzwe kutugirira imbabazi bukatwishuriza kuko ubukene buratwishe.”

Umuyobozi w’akarere ka Musanze Habyarimana J Damascene avuga ko impamvu batinze kwishyura abo baturage byatewe na bamwe mu baturage batari bafite ibyangombwa by’ubutaka byuzuye, akabizeza ko mu gihe gito nibura muri uku kwezi bazayabona kuko bagiye kuvugana na RTDA kugira ngo bishyure abo baturage.

Yagize ati Itinda ryo kwishura aba baturage ryatewe n’uko bamwe muri bo batari bujuje ibyangombwa , rimwe ugasanga umuturage nta cyangombwa cy’ubutaka afitiye isambu ye, ubundi ugasanga umuturage yatanze konti itariyo.Turashishikariza abaturage kuzuza ibisabwa kugirango bishurwe nibura muri uku kwezi k’Ukuboza, gusa ntibizatinda kuko tugiye kubakorera ubuvugizi”

Amafaranga yishyuzwa n’aba baturage angana na 145.952.288 Frw  y’ibyabo byangijwe n’ikorwa ry’umuhanda Kinigi-Kabuhanda. Amezi umunani akaba ashize nta numwe urishuyurwa.

Eric Twahirwa-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *