MUSANZE:Abakozi 41 ba Hotel Faraja bambuwe imishahara yabo abandi barirukanwa 

Abo 41 ni Abakora muri Hotel Faraja iherereye mu karere ka  Musanze umurenge wa Muhoza bavuga ko bambuwe imishara yabo abandi barirukanwa.

Image result for Hotel Faraja

Abambuwe imishahara yabo n’iyi Hotel bagera kuri 41. 31 muri bo baracyari mu mirimo, mu gihe abandi 10 bo birukanwe. Muri aba bose bemeza ko nta n’umwe uberewemo amezi ari munsi y’atatu ngo ni mu gihe hari n’abo hashize amezi 9 badakubita iryera umushahara wabo.Ibibazo birimo kwirukanwa mu nzu bacumbikamo, kubura ibyo kurya ndetse n’ubwishingizi mu kwivuza ni bimwe mu bihangayikishije aba bakozi. Aha niho bahera basaba ubuvugizi dore ko k’ubwabo ntacyo batakoze ariko bikananirana; uwo twaganiriye yagize.

Ati”Njwewe maze amezi icyenda ntahembwa  ubu mbayeho kubugenge kuko nambura ba nyiri amazu akenshi bakanyirukana cyangwa se nkanduranya nabo twaravuze byaranze ushatse kwishyuza baramwirukana dukeneye ubuvugizi bwanyu kuko uwishyuza make arishyuza amezi atatu”.

Ubwo twageraga kuri Hotel dukeneye ubuyobozi bwiyi hotel ngo bugire icyo butangaza kuri iki kibazo, ntibwabashije kuboneka gusa nabo twahasanze bagaragaje ko ntacyo bemerewe kuvuga kuko Nyiri Hotel adahari. Nubwo bitadukundiye ariko kuvugana n’ubuyobozi bwa Hotel, twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’umurimo mu Karere bufasha mu kibazo nk’icyi maze.TEGERA Pierre Celestin, umugenzuzi w’umurimo mu karere ka Musanze avuga ko bagiye gukora ubugenzuzi bwihuse

Image result for Hotel Faraja

yagize ati” Iki kibazo ntacyo twari tuzi ariko tugiye kugikurikirana mu maguru mashya turebe ko iki kibazo twagikemura kuko hari n’itegeko rirengera abakozi rishobora kuba ritarubahirijwe n’umukoresha waba bakozi”

Abakozi b’iyi Hotel bavuga ko uhembwa make muri bo ahembwa 45000 ku kwezi byumvikana ko ukubye umushahara wa buri muntu n’amezi aberewemo ari amafaranga menshi Hotel Faraja yabambuye.

 

ERIC TWAHIRWA-Celebzmagazine.com

BANA NATWE CELEBZMAGAZINE.COM TUGUSUSURUTSE UJIJUKE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *