Musanze:Abagore n’abagabo ntibahuriza ku kuboneza urubyaro ku buryo bwa burundu

Mu gihe mu Rwanda hari gahunda yo gushishikariza abagore n’abagabo kuboneza urubyaro, bamwe mu bagabo bo mu ntara y’Amajyaruguru bavuga ko iyo bifuje kuboneza urubyaro ku buryo bwa burundu baterwa ubwoba n’abagore  babo ko nibamenya ko baboneje urubyaro ku buryo bwa burundu bazabyarirwa n’abandi bagabo.

Image result for kuboneza urubyaroAbagabo na bo bakoresha ibinini mu kuboneza urubyaro

Abaganiriye n’itangazamakuru bavuga ko  nta mugore wemerera umugabo we kujya kuboneza urubyaro kuburyo bwa burundu kuko ngo bafite imyumvire itandukanye kuri ubu buryo bwo kuboneza urubyaro

Uwo twaganiriye yagize ati Nkimara kubyara abana bane nabonaga ubukungu butifashe neza mpitamo kubwira umugore ko agomba kuboneza urubyaro mu gihe tutarabyumvikanaho mutera inda abyara uwa gatanu mpitamo kujya kuboneza urubyaro ku buryo bwa burundu mbimubwiye yambwiyeko  akimara kumenya ko naboneje azahita abyara uwa gatandatu ko ndetse azashaka abandi bagabo kuko ntazaba nkiri umugabo mpitamo kubireka”.

Abagore nabo bemeza ko badashobora kwemerera abagabo babo kujya gukoresha ubwo buryo bwo kuboneza urubyaro bo bita ko bwangiza ubugabo, uwo twaganiriye yagize ati “ yego kuboneza urubyaro nibyo ariko se umugabo wanjye aboneje urubyaro ku buryo bwa burundu abana twabyaye bagapfa kubera impanuka n’ibindi arakeka ko nakwihanganira kubaho nta mwana nababyara ahandi nawe agahinda kakamwica kuko sinjye uba wamubwiye ngo ajye kwiyangiza”

Agaruka ku mpungenge zitangwa n’abaturage ku ngaruka ziterwa no kuboneza urubyaro burundu zirimo kutongera kwitwara neza mu gikorwa cyo gutera akabariro n’izindi. NTIRENGANYA ARUFONSE uyobora umuryango nyarwanda ushinzwe ubuzima bw’imyororokere n’umuryango ARUBEF mu karere ka Musanze  avuga ko ntangaruka na zimwe ziterwa no kuboneza urubyaro burundu uretse kutongera kubyara .

Abagore barenga ibihumbi icumi mu Rwanda nibo bayobotse uburyo bwo kuboneza urubyaro bwa burundu ni mu gihe abagabo rengaho gato  3000 aribo baboneje urubyaro kuburyo bwa burundu  muri rusange uburyo bwo kuboneza urubyaro buhagaze ku rugero rwa 48% mu gihugu hose

Eric Twahirwa-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *